Ese umwe muri mwe yanezezwa n'uko yasubira mu bantu be agasanga ingamiya eshatu nini zihaka zibyibushye?

Ese umwe muri mwe yanezezwa n'uko yasubira mu bantu be agasanga ingamiya eshatu nini zihaka zibyibushye?

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ese umwe muri mwe yanezezwa n'uko yasubira mu bantu be agasanga ingamiya eshatu nini zihaka zibyibushye? Turavuga tuti: Yego, ntawabyanga! Intumwa y'Imana iravuga iti: Umwe muri mwe kuba yasoma Ayat eshatu gusa mu iswalat ari gusali byaba byiza kuri we kuruta izo ngamiya.

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iri kugaragaza ibihembo byo gusoma imirongo itatu muri Qur'an uri gusali ko ari byo byiza kuruta kuba umuntu yasanga iwe ingamiya eshatu zihaka kandi zibyibushye atari yahasize.

فوائد الحديث

Kugaragaza agaciro n'ibyiza byo gusoma Qur'an mu iswalat.

Ibikorwa byiza ni byo byiza kandi bizahoraho kuruta imitako y'isi ishira.

Ibi byiza si ukuvuga ko ari ibyo gusoma imirongo itatu gusa, ahubwo buri uko uyongereye uri mu iswalat, ibihembo byayo biriyongera kuruta na za ngamiya.

التصنيفات

Agaciro ka Qur'an Ntagatifu.