Uzibagirwa iswalat, azayisali igihe ayibukiye, nta kindi cyiru cyayo uretse icyo

Uzibagirwa iswalat, azayisali igihe ayibukiye, nta kindi cyiru cyayo uretse icyo

Hadithi yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzibagirwa iswalat, azayisali igihe ayibukiye, nta kindi cyiru cyayo uretse icyo: {... Bityo, jya ungaragira kandi unahozeho iswalat kugira ngo unyibuke.} [Twaha: 14]

[Sahih/Authentic.] [Al-Bukhari and Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umuntu wibagiwe iswalat y'itegeko kugeza ubwo igihe cyayo kirangiye, agomba kwihutira kuyishyura igihe ayibukiye, kubera ko nta cyakuraho icyo cyaha yakoze cyo kuyireka usibye kuyikora igihe ayibukiye. Allah mu gitabo cye gitagatifu yaravuze ati: {Bityo, jya ungaragira kandi unahozeho iswalat kugira ngo unyibuke.} [Twaha: 14]; bisobanuye ngo jya usenga iswala wibagiwe igihe uyibutse.

فوائد الحديث

Kugaragaza agaciro k'iswalat no kutayitesha agaciro mu kuyikora no kuyishyura.

Ntibyemewe gucyereza iswalat ku gihe cyayo ku bushake nta mpamvu.

Ni itegeko ku muntu wibagiwe iswalat kuyishyura igihe ayibutse, no ku muntu wari uryamye igihe akangutse.

Ni itegeko kwishyura iswalat ako kanya kabone n'iyo byaba mu bihe bibujijwe gukoramo iswalat.