إعدادات العرض
Umwe muri mwe niyinjira mu musigiti ajye avuga ati: ALLAHUMA FTAH LII AB'WABA RAHMATIKA: Mana nyugururira amarembo y'impuhwe zawe; nanasohoka ajye avuga ati: ALLAHUMA INI AS'ALUKA MIN FADW'LIKA: Mana ndagusaba ingabire zawe
Umwe muri mwe niyinjira mu musigiti ajye avuga ati: ALLAHUMA FTAH LII AB'WABA RAHMATIKA: Mana nyugururira amarembo y'impuhwe zawe; nanasohoka ajye avuga ati: ALLAHUMA INI AS'ALUKA MIN FADW'LIKA: Mana ndagusaba ingabire zawe
Hadith yaturutse kwa Abi Humaydi cyangwa se Abi Usaydi yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umwe muri mwe niyinjira mu musigiti ajye avuga ati: ALLAHUMA FTAH LII AB'WABA RAHMATIKA: Mana nyugururira amarembo y'impuhwe zawe; nanasohoka ajye avuga ati: ALLAHUMA INI AS'ALUKA MIN FADW'LIKA: Mana ndagusaba ingabire zawe."
الترجمة
العربية English မြန်မာ Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands اردو Bahasa Indonesia ئۇيغۇرچە বাংলা Türkçe සිංහල हिन्दी Tiếng Việt Hausa Kiswahili ไทย پښتو অসমীয়া دری Кыргызча Lietuvių नेपाली മലയാളം తెలుగు Bosanski Italiano ಕನ್ನಡ Kurdî Oromoo Română Soomaali Shqip Српски Українська Wolof Tagalog Moore Malagasy தமிழ் Azərbaycan فارسی ქართული 中文 Magyarالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irigisha abayoboke bayo ubusabe bakwiye kuvuga igihe binjiye mu musigiti:(ALLAHUMA FTAH LII AB'WABA RAHMATIKA: Mana nyungururira amarembo y'impuhwe zawe), aba akwiye gusaba Allah kumworohereza impamvu zatuma agera ku mpuhwe ze. N'iyo asohotse ajye avuga ati: ALLAHUMA INI AS'ALUKA MIN FADW'LIKA: Mana ndagusaba ingabire zawe."فوائد الحديث
Ibyiza by'ubu busabe bwo kwinjira mu musigiti ndetse no kuwusohokamo.
Kuvuga impuhwe igihe cyo kwinjira mu buryo bw'umwihariko, n'ingabire igihe cyo gusohoka, nuko uwinjiye aba ahugiye mu gukora ibikorwa bimwegereza Allah, binamwinjiza mu ijuru rye, aha hakaba ari ho havugwa impuhwe. Hanyuma yasohoka aba agiye gushakisha ingabire za Allah nk'amafunguro n'ibindi, aha hakaba ari ho hakwiye kuvugwa ingabire.
Aya magambo yo gusingiza Allah avugwa igihe umuntu ashatse kwinjira mu musigiti, n'igihe ashatse kuwusohokamo.