Ntihagire icyo musiga mu ijosi ry'ingamiya nk'ikiziriko n'indi migozi mutagiciye

Ntihagire icyo musiga mu ijosi ry'ingamiya nk'ikiziriko n'indi migozi mutagiciye

Hadithi yaturutse kwa Abi Bashir Al Answariy (Imana imwishimire) yavuze ko igihe kimwe yari kumwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu rugendo, Abu Bashir aravuga ati: Nuko Intumwa y'Imana yohereza intumwa -icyo gihe abantu bari mu mahema yabo- igira iti: Ntihagire icyo musiga mu ijosi ry'ingamiya nk'ikiziriko n'indi migozi mutagiciye."

[Sahih/Authentic.] [Al-Bukhari and Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari muri rumwe mu ngenzo zayo, abantu nabo bari mu mahema yabo, iboherereza umuntu ngo ababwire ko bagomba guca ibiziriko biri mu majosi y'ingamiya cyangwa se ibindi bambikaga ingamiya mu ijosi kuko babikoreshaga nk'impigi bumva ko bizirinda ikijisho nuko ibategeka kubica no kubyambura ingamiya kubera ko ntacyo bibamarira, kandi ko uwagira icyo abatwara cyangwa akabagirira umumaro ari Allah wenyine udafite uwo abangikanye nawe.

فوائد الحديث

Kuziririza kwambara impigi n'ibindi byambarwa wiringiye ko hari icyo byakumarira cyangwa se bikagira icyo bikurinda, kuko ibi ari bimwe mu bigize ibangikanyamana.

Kwambika itungo ikiziriko utagamije ko kiba impigi ari nk'umutako cyangwa se ushaka kukifashisha ukurura itungo cyangwa se kugira ngo kigufashe uyizirika kugira ngo itagucika, ibi ntacyo bitwaye.

Ni itegeko kubuza ikibi bijyanye n'ubushobozi.

Ni itegeko kwishingikiriza Allah wenyine gusa ntumubangikanye n'ikindi icyo ari cyo cyose.