إعدادات العرض
Abamalayika ntibaherekeza abantu bagendana n'imbwa cyangwa bafite inzogera
Abamalayika ntibaherekeza abantu bagendana n'imbwa cyangwa bafite inzogera
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Abamalayika ntibaherekeza abantu bagendana n'imbwa cyangwa bafite inzogera."
[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी ئۇيغۇرچە Hausa Kurdî Português සිංහල Svenska ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Tiếng Việt Kiswahili پښتو অসমীয়া دری Кыргызча Malagasy or Čeština नेपाली Oromoo Română Nederlands Soomaali తెలుగు ไทย Српски മലയാളം ಕನ್ನಡ Lietuvių Wolof Magyar ქართული Moore Українськаالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko abamalayika batajya baherekeza mu rugendo abantu bagendana imbwa, cyangwa se bafite inzogera zambikwa amatungo, zigenda ziteza urusaku.فوائد الحديث
Kubuza gutunga imbwa no kugendana nazo, ariko aha ntihavugwamo imbwa zorowe mu rwego rwo guhiga cyangwa se kurinda.
Abamalayika batagendana n'aba bantu ni abamalayika b'impuhwe, naho abarinda abantu bahora nabo aho bari hose, n'aho bagiye hose.
Kubuza inzogera, kuko ari imwe mu myirongi ya Shitani, harimo no kuyigereranya n'inzogera z'abanaswara.
Umuyisilamu akwiye gushishikarira kwirinda icyo ari cyo cyose cyatuma abamalayika bamuhunga.
التصنيفات
Abamalayika.