Ntitwajyaga twita ku mavangingo yenda kuba umukara n'ayenda kuba umuhondo aza nyuma yo kuva mu mihango

Ntitwajyaga twita ku mavangingo yenda kuba umukara n'ayenda kuba umuhondo aza nyuma yo kuva mu mihango

Hadith yaturutse kwa Umu Atwiyat (Imana imwishimire) yaravuze, akaba yari umwe mu bagore bahaye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihango cyo kuyikurikira no kuyumvira yaravuze ati: "Ntitwajyaga twita ku mavangingo yenda kuba umukara n'ayenda kuba umuhondo aza nyuma yo kuva mu mihango.

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Abu Dawud muri iyi mvugo, yanakiriwe kandi na Bukhariy hatari mo iyo nyongera (nyuma yo kwisukura)]

الشرح

Umusangirangendokazi w'Intumwa y'Imana Umu Atwiyat (Imana imwishimire) yavuze ko abagore bo ku gihe cy'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) batajyaga bita ku mavangingo ava mu gitsina cyabo afite ibara ry'umukara cyangwa se iryenda kuba umuhondo, nyuma y'uko bavuye mu mihango; ntibyababuzaga gusali no gusiba.

فوائد الحديث

Amavangingo ava mu gitsina cy'umugore nyuma yo kuva mu mihango, ntacyo aba avuze, kabone n'ubwo yaba yahinduye ibara ari umukora cyangwa se umuhondo yivanze n'amaraso.

Amaraso yirabura n'ay'umuhondo agaragara mu gihe cy'imihango yo abarwa nk'imihango, kuko aba agaragaye mu gihe cyayo, uretse ko yo aba yivanze n'andi mavangingo.

Umugore ntakwiye kureka iswalat cyangwa se kureka gusiba kubera amaraso asa n'umukara cyangwa se umuhondo agaragara nyuma yo kuva mu mihango, ahubwo aratawaza agasali.

التصنيفات

Imihango, ibisanza n'amaraso y'uburwayi ku gitsinagore.