Yewe Ntumwa y'Imana! Turabona guharanira inzira y'Imana (Djihad) ari cyo gikorwa cyiza kuruta ibindi; ese natwe tujye tujya guharanira inzira y'Imana? Intumwa y'Imana iramusubiza iti: Oya! Mufite Djihadi iziruta: Gukora umutambagiro ukemerwa

Yewe Ntumwa y'Imana! Turabona guharanira inzira y'Imana (Djihad) ari cyo gikorwa cyiza kuruta ibindi; ese natwe tujye tujya guharanira inzira y'Imana? Intumwa y'Imana iramusubiza iti: Oya! Mufite Djihadi iziruta: Gukora umutambagiro ukemerwa

Hadith yaturutse kwa Aishat Nyina w'abemeramana (Imana imwishimire) yavuze ko yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Turabona guharanira inzira y'Imana (Djihad) ari cyo gikorwa cyiza kuruta ibindi; ese natwe tujye tujya guharanira inzira y'Imana? Intumwa y'Imana iramusubiza iti: Oya! Mufite Djihadi iziruta: Gukora umutambagiro ukemerwa."

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Bukhari]

الشرح

Abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) babonaga kurwana mu nzira ya Allah mu nzira y'Imana (Djihadi), no kurwanya abanzi ari bimwe mu bikorwa byiza kuruta ibindi, Nuko Aishat (Imana imwishimire) abaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) niba nabo bajya bajyana n'abandi ku rugamba? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibereka kurwana uharanira inzira ya Allah byiza kuri bo ko ari ugukora umutambagiro mutagatifu mukuru wemewe, uhuje na Qur'an na Sunat, utarimo ibyaha no gukorera ijisho.

فوائد الحديث

Guharanira inzira ya Allah ni kimwe mu bikorwa byiza kuruta ibindi by'umwihariko ku bagabo.

Umutambagiro mutagatifu mukuru (Hidjat) ku bagore uruta kurwana uharanira inzira ya Allah (Djihad), ndetse ni na kimwe mu bikorwa byiza biruta ibindi kuri bo.

Ibikorwa birarutanwa ndetse ntibiri ku rwego rumwe bitewe n'ubikoze.

Umutambagiro wiswe ko ari uguharanira inzira ya Allah (Djihadi), kubera ko urimo no guhatana n'umutima, ndetse no kwitanga mu mitungo, n'imbaraga z'umubiri; bityo ni igikorwa cyo kwiyegereza Allah gikorwa n'umubiri, n'umutungo kimwe no guharanira inzira ya Allah.

التصنيفات

Agaciro n'ibyiza by'umutambagiro mukuru (Hidja) n'umuto (Umrat).