Urwana aharanira ko ijambo rya Allah ari ryo riganza, uwo aba aharanira inzira ya Allah

Urwana aharanira ko ijambo rya Allah ari ryo riganza, uwo aba aharanira inzira ya Allah

Hadith yaturutse kwa Abu Mussa (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajijwe umugabo urwana kubera ubutwari, cyangwa irondabwoko, cyangwa se akarwana kubera gukorera ijisho; ni uwuhe muri abo uharanira inzira ya Allah? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiza iti: "Urwana aharanira ko ijambo rya Allah ari ryo riganza, uwo aba aharanira inzira ya Allah."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajijwe ku kijyanye n'imigambi y'abarwana mu nzira ya Allah; urwana agamije kugaragaza ko ari intwari cyangwa se icyubahiro cy'ubwoko cyangwa se agamije ko abantu bamubona kamenya agaciro ke, cyangwa se ibindi, ni uwuhe muri abo uharanira inzira ya Allah? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) isubiza ko umuntu urwana aharanira inzira ya Allah, ari umuntu urwana aharanira ko ijambo rya Allah ari ryo riganza.

فوائد الحديث

Ubusanzwe gutungana kw'ibikorwa no kwangirika kwabyo biterwa n'umugambi bikoranywe, no kubikora byeguriwe Allah.

Iyo urwana afite umugambo mwiza wo kugira ngo ijambo rya Allah riganze, akaba yagira undi mugambi wemewe nko gufata iminyago, ntacyo bitwara umugambi we.

Kurwanya abanzi ngo badahungabanya ibihugu, ndetse n'ibyo Allah yaziririje, nabyo ni bimwe mu guhagaranira inzira ya Allah.

Agaciro k'abaharanira inzira ya Allah kavugwa aha ni umwihariko kuri wa wundi uharanira ko ijambo rya Allah ari ryo riganza.

التصنيفات

Imyifatire mu guharanira inzira ya Allah.