Abantu bari muri izi mva zombi bari guhanwa, kandi ntibazira ibikomeye; umwe muri bo ntiyajyaga yirinda inkari, naho undi yajyaga agenda abunza amagambo

Abantu bari muri izi mva zombi bari guhanwa, kandi ntibazira ibikomeye; umwe muri bo ntiyajyaga yirinda inkari, naho undi yajyaga agenda abunza amagambo

Hadith yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Igihe kimwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatambutse ku mva ebyiri maze iravuga iti: Abantu bari muri izi mva zombi bari guhanwa, kandi ntibazira ibikomeye; umwe muri bo ntiyajyaga yirinda inkari, naho undi yajyaga agenda abunza amagambo nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije ifata ishami ry'igiti kitaruma irivunamo kabiri, igice kimwe igishinga ku mva imwe ikindi igishinga ku yindi; nuko babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: Yewe Ntumwa y'Imana, kuki wabigenje kuriya? Irabasubiza iti: "Hari ubwo Allah yabagirira impuhwe akaborohereza ibihano igihe cyose ayo mashami ataruma."

[Sahih/Authentic.] [Al-Bukhari and Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yanyuze ku mva ebyiri, maze iravuga iti: Banyiri izi mva ebyiri bari guhanwa kandi ntibazira impamvu zikomeye nk'uko mu bicyeka, n'ubwo zihambaye imbere ya Allah; Umwe muri bo arazira kuba atarajyaga yirinda inkari igihe ari kwihagarika; ngo zitamutarukira ku mubiri cyangwa se imyambaro ye. Naho undi yajyaga abunza amagambo mu bantu, agatwara amagambo y'abandi bavuze agamije kubangamira abandi no guteza umwiryane mu bantu.

فوائد الحديث

Kubunza amagambo no kureka kwirinda inkari ni mu byaha bikuru, ndetse ni na zimwe mu mpamvu z'ibihano byo mu mva.

Allah Nyir'ubutagatifu yagaragaje bimwe mu biri mu bumenyi bw'ibitagaragara nk'ibihano byo mu mva, agamije kugaragaza ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) koko yari umuhanuzi.

Iki gikorwa cyo kuvunamo ishami kabiri no kuyashinga ku mva ni umwihariko w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), kubera ko Allah yamuhishuriye uko abari mu mva bamerewe, bityo ntitwabiheraho tuvuga ko n'abandi ari uko kubera ko nta n'umwe ujya amenya uko abari mu mva bamerewe.