Hazabaho abayobozi babarutisha abandi ndetse bakanigwizaho imitungo yanyu ndetse muzanabababonaho ibintu mutazishimira", nuko babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: None udutegetse iki yewe Ntumwa y'Imana? Irabasubiza iti: Muzakore ibibareba mwumvira uwo muyobozi wanyu, musabe…

Hazabaho abayobozi babarutisha abandi ndetse bakanigwizaho imitungo yanyu ndetse muzanabababonaho ibintu mutazishimira", nuko babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: None udutegetse iki yewe Ntumwa y'Imana? Irabasubiza iti: Muzakore ibibareba mwumvira uwo muyobozi wanyu, musabe Allah ko mwabona uburenganzira bwanyu mwambuwe

Hadithi yaturutse kwa Abi Mas'ud (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Hazabaho abayobozi babarutisha abandi ndetse bakanigwizaho imitungo yanyu ndetse muzanabababonaho ibintu mutazishimira", nuko babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: None udutegetse iki yewe Ntumwa y'Imana? Irabasubiza iti: Muzakore ibibareba mwumvira uwo muyobozi wanyu, musabe Allah ko mwabona uburenganzira bwanyu mwambuwe."

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavzue ko hari igihe abayisilamu bazayoborwa n'abayobozi ba rusahuzi, bakabasesagurira imitungo , bakima abayisilamu umugabane wabo muri yo. Ndetse kandi abo bayobozi bazajya bakora ibintu bihabanye n'idini ku buryo umuntu abibona ntabyishimire. Nuko abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana ibishimire) bayibaza uburyo bazitwara muri icyo gihe? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibabwira ko kwigabira imitungo yabo kw'abayobozi babo bidakwiye kuba impamvu yatuma badakora inshingano zabo kuri bo zo kubumva no kubumvira, ahubwo ko bakwiye kuzihangana bakumva bakanumvira ntibabarwanye bashaka kubambura ubuyobozi, kandi bazasabe Allah uburenganzira bwabo bavukijwe, no kubabakiza ndetse no kubarinda ibibi byabo n'amahugu yabo.

فوائد الحديث

Iyi Hadith ni imwe mu bimenyetso by'ubuhanuzi bw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) aho yabahanuriye ibizabaho muri bo, kandi bibaho nk'uko yabibahanuriye.

Biremewe kumenyesha umunyabyago ibishobora kuzamubaho, kugira ngo atangire kubyitegura no kubyihanganira, hanyuma byabaho akabyihanganira akiringira ingororano zabyo kwa Allah.

Kwitwararika no gukomera ku gitabo cya Allah no ku migenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ni byo byarokora abantu ibigeragezo ndetse n'amakimbirane.

Gushishikariza kumva no kumvira abayobozi mu byiza, no kutabigomekaho, kabone n'iyo babahuguza.

Gukoresha ubugenge n'ubushishozi no gukurikiza imigenzo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu bihe by'ibigeragezo.

Umuntu agomba gukora ibimureba, kabone n'iyo yahemukirwa cyangwa se agahuguzwa.

Harimo na gihamya y'itegeko rigira riti: Ahitamo ikibi cyoroheje hagati y'ibibi bibiri.

التصنيفات

Inshingano z'umuyobozi.