Uzasaba Allah gupfa aharanira inzira ya Allah mu kuri, Allah azamugeza mu rwego rw'abapfuye baharanira inzira ya Allah, kabone n'iyo yapfa azize urw'ikirago

Uzasaba Allah gupfa aharanira inzira ya Allah mu kuri, Allah azamugeza mu rwego rw'abapfuye baharanira inzira ya Allah, kabone n'iyo yapfa azize urw'ikirago

Hadith yaturutse kwa Sah'li Ibun Hunayfi (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzasaba Allah gupfa aharanira inzira ya Allah mu kuri, Allah azamugeza mu rwego rw'abapfuye baharanira inzira ya Allah, kabone n'iyo yapfa azize urw'ikirago."

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko usabye Allah gupfa aharanira inzira ya Allah, akabisaba ari umunyakuri abikoranye umugambi mwiza wo kwishimirwa na Allah, Allah azamuzamura mu ntera y'abapfiriye mu nzira ya Allah kubera umugambi mwiza yabisabanye, kabone n'iyo yapfa azize urw'ikirago!

فوائد الحديث

Kuba umunyakuri mu migambi yawe hamwe no gukora ibyo umuntu ashoboye ni imwe mu mpamvu zo kugera ku byo umuntu yifuza nk'ibihembo n'ingororano, kabone n'iyo atashobora gukora icyo gikorwa.

Gushishikariza guharanira inzira ya Allah, no kubisaba mu busabe.

Ineza ya Allah afitiye abayoboke b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), aho ibikorwa bito bakoze abibahemberamo ibyinshi ndetse akanabageza mu nzego zo hejuru mu ijuru.

التصنيفات

Ibikorwa by'imitima., Agaciro n'ibyiza byo guharanira inzira ya Allah.