Iyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yitsamuraga, yashyiraga ikiganza cyayo cyangwa se umwambaro wayo ku munwa, ndetse ikanitsamura mu ijwi ryoroheje

Iyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yitsamuraga, yashyiraga ikiganza cyayo cyangwa se umwambaro wayo ku munwa, ndetse ikanitsamura mu ijwi ryoroheje

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Iyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yitsamuraga, yashyiraga ikiganza cyayo cyangwa se umwambaro wayo ku munwa, ndetse ikanitsamura mu ijwi ryoroheje.

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhiy, ndetse na Ahmad]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yitsamuraga; Icya mbere: Yashyiraga ikiganza cyayo cyangwa se umwambaro wayo ku munwa, kugira ngo hatagira igisohoka mu kanwa kayo cyangwa se mu mazuru yayo kikaba cyabangamira uwo bari kumwe. Icya kabiri: Yagabanyaga ijwi ryayo ntirizamure.

فوائد الحديث

Kugaragaza umuyoboro w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku bijyanye no kwitsamura, no kuyikurikiza muri byo.

Ni byiza gushyira umwambaro cyangwa se agatambaro n'ibindi ku munwa igihe witsamuye, kugira ngo hatagira icyasohokamo kikabangamira abo muri kumwe.

Koroshya ijwi igihe witsamuye biracyenewe, ni na bimwe mu biranga ikinyabupfura n'imico myiza.

التصنيفات

Imyifatire igihe umuntu yitsamuye cyangwa se yayuye., Ubuzima n'Imiterere byaranze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).