Mana Nyagasani imva yanjye ntuzayigire ahakorerwa ibangikanyamana

Mana Nyagasani imva yanjye ntuzayigire ahakorerwa ibangikanyamana

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mana Nyagasani imva yanjye ntuzayigire ahakorerwa ibangikanyamana, Allah yavumye abantu bafashe imva z'abahanuzi babo bakazigira aho gukorera amasengesho."

[Sahih/Authentic.] [Ahmad]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasabye Nyagasani wayo ko imva ye itagirwa nk'ikigirwamana ngo abantu bayisenge, cyangwa se ngo byajye bayubamira igihe bayigezeho. Nyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga ko Allah yirukanye mu mpuhwe ze uwo ari we wese wafashe imva z'abahanuzi akazigira ahantu ho gusengera, kubera ko kubikora gutyo byatuma abantu bahasenga ndetse bakanahizera.

فوائد الحديث

Kubaha imva z'abahanuzi n'abandi bakora ibyiza ukarenza urugero rwagennwe mu mategeko y'idini ry'ubuyisilamu, bituma zasengwa mu cyimbo cya Allah; niyo mpamvu ari itegeko kwirinda inzira zose ziganisha mu ibangikanyamana.

Ntibyemewe kwerecyera ku marimbi mu rwego rwo kuyubaha no kuyakoreraho amasengesho, uko uyashyinguyemo yaba yariyegerezaga Allah kose.

Ni ikizira kubaka imisigiti hejuru y'amarimbi.

Ni ikizira gusalira ku marimbi, n'ubwo haba hatarubatswe umusigiti, cyeretse kuba wahasarira isengesho ry'uwapfuye batari barikoreye.