Mu by'ukuri iswalat iremerera indyarya ni iswalat ya nijoro (Al Isha-i) n'iya mu gitondo (Al Fadj'ri)! N'iyo baza kumenya ibyiza byazo bari kujya baza kuzisenga kabone n'iyo baba bakambakamba

Mu by'ukuri iswalat iremerera indyarya ni iswalat ya nijoro (Al Isha-i) n'iya mu gitondo (Al Fadj'ri)! N'iyo baza kumenya ibyiza byazo bari kujya baza kuzisenga kabone n'iyo baba bakambakamba

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by'ukuri iswalat iremerera indyarya ni iswalat ya nijoro (Al Isha-i) n'iya mu gitondo (Al Fadj'ri)! N'iyo baza kumenya ibyiza byazo bari kujya baza kuzisenga kabone n'iyo baba bakambakamba; nigeze kugira umugambi wo gutegeka ko abantu basali nkabahitiramo umuntu ubasengesha, njye nkajyana n'abagabo bitwaje inkwi tukajya gushaka abagabo batitabira iswalat, tukabatwikiraho amazu yabo!"

[Sahih/Authentic.] [Al-Bukhari and Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga ku ndyarya n'ubunebwe zigira butuma zititabira iswalat y'imbaga by'umwihariko iya nijoro (Al Isha) n'iya mu gitondo (Al Fadj'ri), kandi ko iyo ziba zizi ibihembo n'ingororano byo kuza kuzisali hamwe n'abandi bayisilamu, zari kujya ziza kuzisali kabone n'iyo zaba zikambakamba nk'abana bato! . Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yigeze no kugira umugambi wo gutegeka ko abantu basali, igahitamo ubayoborera iswalat, hanyuma yo n'abandi bagabo bakitwaza inkwi bakajya gutwikira mu mazu abagabo bataza gusali hamwe n'abandi kubera icyo cyaha bakoze, ariko ntabwo ari ko yabigenje kubera ko ayo mazu arimo abagore n'abana bato b'inzirakarengane ndetse n'abandi bafite impamvu zemewe, bo nta cyaha baba bazira.

فوائد الحديث

Ubuhambaree bwo kutifatanya n'abandi mu musigiti ngo mukorere hamwe iswalat yo mu mbaga.

Indyarya mu masenegsho yazo nta kindi ziba zigamije usibye gukorera ijisho no kugira ngo zivugwe, bityo ntizijya zitabira iswalat usibye igihe ziba zishaka ko abantu bazireba!

Ibihembo bihambaye byo gusali iswalat ya nijoro n'iyo mu rukerera mu musigiti mu mbaga, ndetse ko zikwiye kwitabirwa kabone n'iyo abantu baza kuzikora bakambakamba.

Kwitwararika guhozaho iswalat ya nijoro n'iya mu gitondo birinda umuntu kuba mu ndyarya, no kutazitwararika ni bimwe mu biranga indyarya.