إعدادات العرض
Uzapfa asaba ikindi kitari Allah mu cyimbo cya Allah azinjira mu muriro
Uzapfa asaba ikindi kitari Allah mu cyimbo cya Allah azinjira mu muriro
Hadith yaturutse kwa Abdillah Ibun Masud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ijambo nanjye ndavuga; yaravuze iti: "Uzapfa asaba ikindi kitari Allah mu cyimbo cya Allah azinjira mu muriro" Nanjye ndavuga nti: Uzapfa ataragize ikindi asaba mu cyimbo cya Allah azinjira mu ijuru.
[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Türkçe اردو 中文 हिन्दी Tagalog Kurdî Português മലയാളം తెలుగు Kiswahili தமிழ் සිංහල မြန်မာ Deutsch 日本語 پښتو Tiếng Việt অসমীয়া Shqip Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá ئۇيغۇرچە Hausa ไทย دری Кыргызча or नेपाली Română Malagasy Lietuvių Oromoo Nederlands Soomaali Српски Українська ಕನ್ನಡ Wolof Moore ქართული Azərbaycan Magyarالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko uzagira icyo akora mu byo ategetswe gukorera Allah, akagira undi agikorera nko gusaba utari Allah cyangwa se kumusaba inkunga agapfa ari uko akimeza, uwo muntu azaba ari uwo mu muriro. Ibun Masuud (Imana imwishimire) yongeyeho avuga ko uzapfa atarabangikanyije Allah n'icyo ari cyo cyose azinjira mu ijuru.فوائد الحديث
Ubusabe ni bumwe mu bwoko bw'ibikorwa byo kwiyegereza Allah, nta wundi ukwiye kubikorerwa usibye Allah Nyir'ubutagatifu.
Agaciro ko kwemera Imana imwe (Tawhid), kandi ko umuntu uzapfa ari uko akimeze azinjira mu ijuru, kabone n'iyo yahanirwa bimwe mu byaha yakoze.
Ubuhambare bw'ibangikanyamana, ndetse ko uzapfa ari uko akimeze azinjira mu muriro.