إعدادات العرض
Hazabaho abayobozi, muzamenya ibyabo bakora, mugire n'ibindi muyoberwa bakora, uzabimenya azaba arokotse, n'uzabiyoberwa azarokoka, ariko uzashimishwa na byo akabakurikira niwe uzaba afite ikibazo
Hazabaho abayobozi, muzamenya ibyabo bakora, mugire n'ibindi muyoberwa bakora, uzabimenya azaba arokotse, n'uzabiyoberwa azarokoka, ariko uzashimishwa na byo akabakurikira niwe uzaba afite ikibazo
Hadith yaturutse kwa Umu Salamat Nyina w'abemera (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Hazabaho abayobozi, muzamenya ibyabo bakora, mugire n'ibindi muyoberwa bakora, uzabimenya azaba arokotse, n'uzabiyoberwa azarokoka, ariko uzashimishwa na byo akabakurikira niwe uzaba afite ikibazo", nuko baramubaza bati: Ese tuzabarwanye? Intumwa y'Imana irabasubiza iti: "Oya! Ntimuzabarwanye igihe cyose bazaba bagisali."
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी ئۇيغۇرچە Kurdî Hausa Português മലയാളം తెలుగు Kiswahili မြန်မာ Deutsch 日本語 پښتو Tiếng Việt অসমীয়া Shqip Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá සිංහල தமிழ் ไทย دری Кыргызча or नेपाली Română Malagasy Lietuvių Oromoo Nederlands Soomaali Српски Українська ಕನ್ನಡ Wolof Moore ქართული Azərbaycan Magyarالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko tuzagira abayobozi, tuzamenya bimwe mu byo bakora kubera ko bihuye n'amategeko y'ubuyisilamu tuzi, hari n'ibyo tuzayoberwa kubera ko binyuranye n'amategeko y'ubuyisilamu. Uzabyanga ku mutima we, ntashobore kubyerura azaba yitandukanyije n'ibibi n'uburyarya. N'uzabirwanya akoresheje ukuboko kwe n'ururimi rwe, akabyamagana azaba arokotse icyaha no kuba umufatanyacyaha. Ariko uzishimira ibyo bakora ndetse akanabakurikira muri byo, azaba yoramye nk'uko nabo boramye. Barangije babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: Ese tuzarwanye abayobozi bameze batyo? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiza iti: Oya, igihe cyose bazaba bagisali ntimuzabarwanye.فوائد الحديث
Mu bigaragaza ubuhanuzi bw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ni ukuba yaravugaga ibyihishe ndetse bikaba nk'uko yabivuze.
Ntibyemewe kwishimira ibibi no kubigiramo uruhare, ahubwo ni itegeko kubyamagana.
Iyo abayobozi bakoze ibihabanye n'amategeko, ntabwo biba byemewe kubumvira.
Ntibyemewe kwigomeka ku bayobozi b'abayisilamu, kubera ko bigira ingaruka mbi, bikanatuma amaraso ameneka, n'umutekano ukabura; bityo kwihanganira ibibi by'abayobozi b'inkozi z'ibibi nibyo byoroshye kuruta kubigomekaho.
Iswalat irahambaye kubera ko ari yo itandukanya hagati y'ubuhakanyi n'ubuyisilamu.
التصنيفات
Kwigomeka ku muyobozi.