Ariko se ni ibihe turi buguheho igihango? Iradusubiza iti: Igihango cy'uko mutazagaragira ikindi kitari Allah, no kuba mutazamubangikanya n'icyo ari cyo cyose, no guhoza iswalat eshanu, no kumvira hari n'irindi jambo yavuze buhoro yongorera, ndetse no kutazagira icyo musaba abantu

Ariko se ni ibihe turi buguheho igihango? Iradusubiza iti: Igihango cy'uko mutazagaragira ikindi kitari Allah, no kuba mutazamubangikanya n'icyo ari cyo cyose, no guhoza iswalat eshanu, no kumvira hari n'irindi jambo yavuze buhoro yongorera, ndetse no kutazagira icyo musaba abantu

Hadith yaturutse kwa Abu Muslim Al Khaw'laniy yaravuze ati: Umukunzi w'umwizerwa, mu by'ukuri akaba yari umukunzi wanjye akaba n'umwizerwa kuri njye, ari we Aw'f Ibun Malik Al Ash'dja'iy (Imana imwishimire) yaranganirije agira ati: Igihe kimwe twari hamwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) turi icyenda cyangwa se umunani cyangwa se barindwi, nuko iratubaza iti: Ese ntimwaha igihango Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) cyo kuyishyigikira? Icyo gihe twari tumaze igihe gito tuyihaye igihango, maze turayibwira tuti: Twamaze kuguha igihango cyo kugushyigikira yewe Ntumwa y'Imana! Nyuma irangije irongera iratubaza iti: Ese ntimwaha igihango Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) cyo kuyishyigikira? Turayisubiza tuti: Twamaze kuguha igihango cyo kugushyigikira yewe Ntumwa y'Imana! Nyuma irangije irongera iratubaza iti: Ese ntimwaha igihango Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) cyo kuyishyigikira? Awuf Ibun Malik yaravuze ati: Turangije turambura ibiganza byacu, turavuga tuti: Twaguhaye igihango yewe Ntumwa y'Imana! Ariko se ni ibihe turi buguheho igihango? Iradusubiza iti: Igihango cy'uko mutazagaragira ikindi kitari Allah, no kuba mutazamubangikanya n'icyo ari cyo cyose, no guhoza iswalat eshanu, no kumvira hari n'irindi jambo yavuze buhoro yongorera, ndetse no kutazagira icyo musaba abantu" Nabonye bamwe muri bo, inkoni y'umwe muri bo igwa hasi ntasabe umuntu kuyimuhereza.

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]

الشرح

Igihe kimwe ubwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari hamwe na bamwe mu basangirangendo, yabasabye inshuro eshatu ko bayiha igihango, ndetse bakanayisezeranya kwitwararika ibi bintu bikurikira: Icya mbere: Kugaragira Allah wenyine, bashyira mu bikorwa ibyo yabategetse, banirinda ibyo yababujije, no kutamubangikanya n'icyo ari cyo cyose. Icya kabiri: Guhozaho iswalat eshanu z'itegeko ku manywa na n'ijoro. Icya gatatu: Kumva no kumvira abayobozi b'abayisilamu. Icya kane: Kuba ibyo bacyeneye byose babisaba Allah, ntibagire ibyo basaba abantu, aho Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabivuze mu ijwi ryoroheje. Abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bashyize mu bikorwa ibyo bahayeho Intumwa y'Imana igihango, kugeza ubwo uwakiriye iyi Hadith avuga ati: Nabonye bamwe muri abo basangirangendo, umwe muri bo inkoni igwa hasi, ntagire n'umwe asaba kuyimuhereza, ahubwo akaba ari we uyihereza.

فوائد الحديث

Gushishikariza kureka gusaba abantu, no kwitandukanya n'icyo ari cyo cyose kitwa gusaba, no kureka gusaba abantu kabone n'iyo cyaba ikintu cyoroheje.

Ibibujijwe gusaba abantu: Ni ibijyanye n'ibintu byo mu mibereho, naho gushaka ku muntu ubumenyi, n'ibindi bifitanye isano n'idini ntibibujijwe.

التصنيفات

Kwemera ko Allah ari we ukwiye kugaragirwa wenyine.