إعدادات العرض
Yewe mwene Adamu! Igihe cyose unsabye unyizeye ukanyiringira nkubabarira ibyaha byawe kandi ntacyo bintwaye
Yewe mwene Adamu! Igihe cyose unsabye unyizeye ukanyiringira nkubabarira ibyaha byawe kandi ntacyo bintwaye
Hadith yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati: Yewe mwene Adamu! Igihe cyose unsabye unyizeye ukanyiringira nkubabarira ibyaha byawe kandi ntacyo bintwaye Yewe mwene Adamu, n'iyo ibyaha byawe byaba byinshi ku buryo bigera ku ijuru hanyuma ukansaba imbabazi nakubabarira kandi ntacyo bintwaye! Yewe mwene Adam, uramutse uje ungana warakoze ibyaha byakuzura isi, hanyuma ukansanga utarambangikanyije n'icyo ari cyo cyose, nanjye naguha imbabazi zingana nkabyo!!"
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी Hausa Kurdî Português සිංහල অসমীয়া Kiswahili Tiếng Việt ગુજરાતી Nederlands پښتو नेपाली മലയാളം ไทย Svenska Кыргызча Română Malagasy ಕನ್ನಡ Српски తెలుగు ქართული Moore Magyar Македонски Čeština Українська Lietuviųالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko Allah Nyir'ubutagatifu muri Hadith Al Qudsiy yavuze ati: Yewe mwene Adam! Igihe cyose unsabye unyizeye ukanyiringira ukizera impuhwe zanjye ntiwihebe, ndaguhishira nkakubabarira ibyaha byawe simbyiteho, kabone n'iyo mu byaha wakoze haba harimo ibyaha bikuru. Yewe mwene Adam, n'iyo ibyaha byawe byaba byinshi ku buryo byuzura isi n' ikirere, hanyuma ukansaba imbabazi nabikubabarira byose ntitaye ku bwinshi bwabyo! Yewe mwene Adam! Nuhura nanjye nyuma yo gupfa kwawe, warakoze ibyaha byakuzura isi, ariko ukaba warapfuye utambangikanyije n'icyo ari cyo cyose, nanjye nzaguha imbabazi zingana nkabyo zuzuye isi, kubera ko ari njye nyir'impuhwe nyinshi, kandi mbabarira ibyaha byose uretse icy'ibangikanyamana.فوائد الحديث
Impuhwe za Allah Nyir'ubutagatifu n'imbabazi ze n'ineza ye ni bigari.
Agaciro ko kwemera Imana imwe, kandi ko Allah ababarira abamwemeye wenyine ibyaha bakoze.
Ubuhambare bw'ibangikanyamana, kandi ko Allah atazigera ababarira abamubangikanyije.
Ibun Radjab yaravuze ati: Iyi Hadith ikubiyemo impamvu eshatu zatuma umuntu abona imbabazi za Allah; iya mbere: Kumusaba amwiringiye, iya kabiri: Kumwicuzaho no kumusaba imbabazi, iya gatatu: Gupfia uri umwemera Imana imwe rukumbi utarayibangikanyije.
Iyi Hadith ni imwe mu zo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yakuye kwa Nyagasani wayo, ari zo zitwa Hadithul Qud'siyu cyangwa se Ilahiyu, ari zo zisobanuye ko imvugo zazo n'ibisobanuro byazo byaturutse kwa Allah, usibye ko zo zidafite umwihariko nk'uwa Qur'an itandukaniyeho n'ibindi, nko kuba kuyisoma ari kimwe mu bikorwa by'amasengesho (Ibadat), no kuyisoma wabanje gukora isuku (Twaharat), no kuba yarategeye abantu kuzana ikimeze nkayo, ndetse no kuba ari igitangaza n'ibindi.
Ibyaha birimo amoko atatu: Ibangikanyamana; iki Allah ntazigera akibabarira nkuko yabivuze aho agira ati: {Mu by'ukuri ubangikanya Allah, Allah yamuziririje kuzinjira mu ijuru..} Ubwa kabiri: Umugaragu kuba yakihemukira akora ibyaha hagati ye na Nyagasani we, ibyo Allah nabishaka azabimubabarira; ubwa gatatu: Ibyaha Allah atazababarira, nk'ubuhemu abantu bagiriranye hagati yabo, ibyo byo agomba kubanza agashyiraho kwihorera hagati y'abantu.