Ubusabe niko kugaragira Allah

Ubusabe niko kugaragira Allah

Hadithi yaturutse kwa A-Nuuman Ibun Bashir (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Ubusabe niko kugaragira Allah Irangije isoma umurongo wa Qur'an ugira uti: {Kandi Nyagasani wanyu yaravuze ati “Nimunsabe, ndabasubiza. Mu by’ukuri ba bandi bibona bakanga kunsenga (kunsaba), bazinjira mu muriro basuzuguritse.” [Surat Ghafir: 60.]

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, na Ibun Madjah, ndetse na Ahmad]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko gusaba ari ko kugaragira Allah; ni itegeko ko gusaba biharirwa Allah, byaba ari ugusaba Allah ibyo ucyeneye, cyangwa se ngo agukurireho ibikubangamiye mu buzima ndetse no ku munsi w'imperuka, cyangwa se ari ugusaba byo mu rwego rwo kugaragira Allah ukora ibyo akunda kandi yishimira, byaba mu mvugo, mu bikorwa, ibigaragara ndetse n'ibitagaragara, byaba ibikorwa ukorera ku mutima cyangwa se ku mubiri cyangwa se mu mutungo. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije ibitangira gihamya aho yavuze umurongo wa Qur'an aho Allah agira ati: {Kandi Nyagasani wanyu yaravuze ati “Nimunsabe, ndabasubiza. Mu by’ukuri ba bandi bibona bakanga kunsenga (kunsaba), bazinjira mu muriro basuzuguritse.”} [Qur'an 40: 60]

فوائد الحديث

Gusaba ni byo shingiro ryo kugaragira Allah, kandi ntibyemewe kugira undi ubikorerwa utari Allah.

Gusaba bikubiyemo kugaragira by'ubukuri, no kwiyemerera ko Nyagasani ari we mukungu kandi ko ari we ufite ubushobozi, ndetse ko umugaragu umusaba amucyeneye.

Ibihano bihambaye biteganyirijwe abigomeka ku kugaragira Allah banga kumusaba, kandi ko abo bamwigomekaho banga kumusaba bazinjira mu muriro basuzuguritse.

التصنيفات

Agaciro k'ubusabe.