Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatwigishije Khutw'batul Hadjat

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatwigishije Khutw'batul Hadjat

Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Massud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatwigishije Khutw'batul Hadjat igira iti: INAL HAMDA LILLAHI NASTAINUHU WA NASTAGH'FIRUHU, WA NAUDHU BILLAHI MIN SHURURI ANFUSINA, MAN YAHDILLAHU FALA MUDWILA LAHU WA MAN YUDW'LIL FALA HADIYA LAHU. WA ASH'HADU AN LA ILAHA ILA LLAH, WA ASH'HADU ANA MUHAMADAN ABDUHU WA RASULUHU: Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah dusaba inkunga, tukanicuzaho, tunamwikinzeho ngo aturinde ibibi by'imitima yacu. Uwo Allah yayoboye nta wamuyobya, n'uwo yayobeje nta wamuyobora. {YA AYUHA NASU TAQU RABAKUM LADHI KHALAQAKUM MIN NAFSIN WAHIDAT WA KHALAQA MINHA ZAWJAHA WA BATHA MINHUMA RIJALAN KATHIRAN WA NISA-AN, WA TAQULLAHA LADHI TASA-ALUNA BIHI WAL AR'HAAM INALLAHA KANA ALAYKUM RAQIBAN}: Yemwe bantu! Nimugandukire Nyagasani wanyu, We wabaremye abakomoye ku muntu umwe (Adamu), akamuremera umugore we [Hawa (Eva)] amumukomoyemo; arangije akwirakwiza (ku isi) abagabo benshi n’abagore abakomoye kuri abo bombi. Ngaho nimugandukire Allah We musabana ku bwe kandi (mutinye guca) imiryango. Mu by’ukuri, Allah ni Umugenzuzi wanyu." [A-Nisa-i: 1]. {YA AYUHA LADHINA AMANU TAQULLAHA HAQA TUQATIHI WALA TAMUTUNA ILA WA ANTUM MUSLIMUNA}: Yemwe abemeye! Nimungandukire Allah uko bikwiye, kandi ntimuzapfe mutari Abayisilamu (nyakuri)." [Al Imran: 102]. {YA AYUHA LADHINA AMANU TAQULLAHA WA QUULUU QAWLAN SADIDAN, YUSW'LIH LAKUM AMALAKUM, WA YAGH'FIR LAKUM DHUNUBAKUM, WA MAN YUTW'ILLAHA WA RASULAHU FAQAD FAZA FAWZAN ADHWIIMAN}: Yemwe abemeye! Nimugandukire Allah kandi mujye muvuga imvugo z’ukuri.(Allah) azabatunganyiriza ibikorwa byanyu anabababarire ibyaha byanyu. Kandi uzumvira Allah n’Intumwa ye, rwose azaba atsinze bihambaye." [Al Ahzaab: 70-71].

[Sahih/Authentic.] [Ibn Maajah]

الشرح

Ibun Masuud (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabigishije Khutbatul Hadjat, ari yo magambo avugwa umuntu atangiye kugira icyo ashaka kubwira abantu, nko mu masezerano yo gushyingiranwa (Nikah), mu nyigisho zo ku munsi wa gatanu (Djumu'at) n'ahandi. Iyi Khutbat ikusanyirije hamwe ibisobanuro bihambaye, birimo kugaragaza ko Allah ariwe ukwiye amoko yose y'ishimwe, kumusaba inkunga we wenyine ntacyo umubangikanyije nacyo, kumusaba kuguhishira no kukubabarira, no kumusaba ko akurinda ibibi byose aho biva bikagera, byaba ibyo mu mitima n'ibindi. Intumwa y'Imana irangije ibabwira ko kuyoboka biri mu kuboko kwa Allah, bityo uwo ayoboye nta wamuyobya, n'uwo ayobeje nta wamuyobora. Irangije ibabwira ubuhamya bw'ukwemera y'uko nta wundi mugaragirwa w'ukuri usibye Allah, n'ubuhamya bw'uko Muhamadi ari Intumwa ya Allah akaba n'umugaragu we. Isoza iyi Khutbat n'imirongo itatu yo muri Qur'an ikubiyemo gutinya Allah Nyir'ubutagatifu dukora ibyo yadutegetse, twitandukanya n'ibyo yatubujije ari we wenyine tugamije gushimisha, kandi ko ingororano z'ibyo ari ugutungana kw'ibikorwa n'imvugo, no kubabarirwa ibyaha n'andi makosa, ndetse n'ubuzima bwiza hano kuri iyi si, n'intsinzi y'ijuru ku munsi w'imperuka.

فوائد الحديث

Ni byiza gutangiza ijambo ryo mu gushyingiranwa cyangwa se inyigisho zo ku munsi wa Idjuma iyi Khutbat.

Iyi Khutbat igomba kuba ikusanyirije hamwe gusingiza Allah n'ubuhamya bubiri ndetse n'imwe mu mirongo ya Qur'an mitagatifu.

Intumwa y'Imana yajyaga yigisha abasangirangendo bayo ibyo bakeneye mu kwemera kwabo.