Imperuka ntizigera iba kugeza ubwo umuntu azatambuka ku mva ya mugenzi we maze akavuga ati: "Iyaba ari njye wari ushyinguye hano!

Imperuka ntizigera iba kugeza ubwo umuntu azatambuka ku mva ya mugenzi we maze akavuga ati: "Iyaba ari njye wari ushyinguye hano!

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Imperuka ntizigera iba kugeza ubwo umuntu azatambuka ku mva ya mugenzi we maze akavuga ati: "Iyaba ari njye wari ushyinguye hano!"

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatubwiye ko imperuka itazaba hatabanje kugaragara umuntu uzanyura ku mva ishyinguyemo mugenzi we, maze akifuza kuba ari we wagakwiye kuba ashyinguyemo. N'impamvu yabyo ni ukuba umuntu azaba afite ubwoba kuri we ko ukwemera afite kwazayoyoka kubera ubwiganze bw'ibibi n'ibyaha ndetse n'ababikora, no kugaragara kw'ibigeragezo n'ibyaha ndetse n'ibibi aho biva bikagera.

فوائد الحديث

Kwerekana ko mu bihe bya nyuma hazagaragara ibyaha n'ibigeragezo ku bwinshi.

Gushishikariza kwitwararika no kwitegura urupfu twemera ndetse tunakora ibikorwa byiza, no kwirinda ibyatuma tugwa mu bigeragezo bitandukanye.

التصنيفات

Ubuzima bwa nyuma y'urupfu na mbere y'izurwa., Imibereho y'abantu bakora ibikorwa byiza., Kweza imitima.