Ikizenga cy'amazi (Hawdw) nahawe gifite intera ireshya n'urugendo rw'ukwezi, amazi yacyo ni umweru cyane kurusha amata, impumuro yayo irusha iy'umubavu

Ikizenga cy'amazi (Hawdw) nahawe gifite intera ireshya n'urugendo rw'ukwezi, amazi yacyo ni umweru cyane kurusha amata, impumuro yayo irusha iy'umubavu

Hadithi yaturutse kwa Abdullah Ibun Am'ri (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ikizenga cy'amazi (Hawdw) nahawe gifite intera ireshya n'urugendo rw'ukwezi, amazi yacyo ni umweru cyane kurusha amata, impumuro yayo irusha iy'umubavu ibikombe banywesha bimeze nk'inyenyeri zo mu kirere, uzanywaho ntazongera kugira inyota habe na rimwe."

[Sahih/Authentic.] [Al-Bukhari and Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) muri iyi Hadithi iratubwira ko ku munsi w'imperuka hari ikizenga cy'amazi yahawe kireshya n'urugendo rw'ukwezi mu burebure, n'ubugari bwacyo ni nk'uko. Kandi ko amazi yacyo ari umweru cyane kurusha amata Impumuro yacyo ihumura kurusha umubavu wa Miski. Ibikombe byacyo bingana n'inyenyeri zo mu kirere kubera ubwinshi bwa byo. Uzakinywaho ntazongera kugira inyota na rimwe.

فوائد الحديث

Ikizenga cy'amazi cy'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kizaba kirimo amazi menshi, abemeramana mu bayoboke b'Intumwa y'Imana bazajya kukinywaho amazi ku munsi w'imperuka.

Abazanywa ku mazi y'icyo kizenga cy'Intumwa y'Imana bazabona inema zikomeye zo kutazongera kugira inyota ukundi.