Ndahiye k'ufite roho ya Muhamadi mu kuboko kwe ko ibyo bikombe umubare wabyo uruta uw'inyenyeri zo mu kirere n'imibumbe

Ndahiye k'ufite roho ya Muhamadi mu kuboko kwe ko ibyo bikombe umubare wabyo uruta uw'inyenyeri zo mu kirere n'imibumbe

Hadithi yaturutse kwa Abi Dhari (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Ibikombe byo kunywesha kuri icyo kizenga bizaba bimeze bite? Iransubiza iti: : Ndahiye k'ufite roho ya Muhamadi mu kuboko kwe ko ibyo bikombe umubare wabyo uruta uw'inyenyeri zo mu kirere n'imibumbe ikirimo! Nk'uko uzibona mu ijoro ry'umwijima utavangiye! Ibikombe byo mu ijuru uzabinyweraho ntazigera agira inyota nyuma yaho na gato! Icyo cyizenga gifite imigezi ibiri igisukamo yo mu ijuru, uzanywaho ntazongera kugira inyota! Ubugari bwacyo bureshya n'uburebure bwacyo, ni nko mu ntera iri hagati y'ahitwa Amani (Jordan) n'ahitwa Ayilat (muri Shami), amazi yacyo arera kurusha amata, ndetse aryohereye kurusha ubuki."

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarahiye ko ibikombe byo kunywesha kuri icyo cyizenga ku munsi w'imperuka biruta umubare w'inyenyeri n'imibumbe byo mu kirere. Zigaragarira cyane mu ijoro ry'umwijima utavangiye utarimo n'ukwezi; kubera ko ijoro ririmo ukwezi ntabwo inyenyeri zigaragara kuko urumuri rw'ukwezi ruba rwaziganjije bigatuma zitagaragara. Ibikombe byo mu ijuru, uzabinyweramo ntazongera kugira inyota habe na gato, azaba ayisezeyeho. Icyo cyizenga cy'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kandi gitembamo imigezi ibiri yo mu ijuru, ubugari bwacyo bureshya n'uburebure bwacyo; Icyo cyizenga impande zacyo zose zirareshya, uburebure bwayo ni nk'intera iri hagati y'ahitwa Amani (Jordan) na Ayilat (umujyi wa kera uzwi mu nkengero z'igihugu cya Shami. Amazi yo muri icyo cyizenga ni umweru cyane kurusha amata, akaba aryohereye kurusha ubuki!

فوائد الحديث

Gushimangira ko iki cyizenga gihari n'izindi ngabire za Allah zizaba zikirimo.

Ubuhambare bw'icyo cyizenga, n'ubuhambare bw'uburebure bwacyo n'ubugari bwacyo n'ubwinshi bw'ibikombe bizakoreshwa bakinyweraho.

التصنيفات

Kwemera umunsi w'imperuka.