ِAllah yanditse igeno ry'ibiremwa byose mbere y'uko arema ibirere n'isi ho imyaka ibihumbi mirongo itanu

ِAllah yanditse igeno ry'ibiremwa byose mbere y'uko arema ibirere n'isi ho imyaka ibihumbi mirongo itanu

Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Amr Ibun Al Asw (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "ِAllah yanditse igeno ry'ibiremwa byose mbere y'uko arema ibirere n'isi ho imyaka ibihumbi mirongo itanu Intumwa yaravuze iti: Icyo gihe na Arshi ye yari hejuru y'amazi!"

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko Allah yanditse ku rubaho rurinzwe (A-Lawhul Mahfudhw) ibizaba ku burebure yageneye ibiremwa bye nk'ubuzima, urupfu, amafunguro n'ibindi mbere y'uko arema ibirere n'isi ho imyaka ibihumbi mirongo itanu, n'ubu bikaba bibibaho bijyanye n'uko Allah yabigennye. Bityo buri cyose kibaho ni ku bw'igeno rye. Bityo ibiba ku mugaragu ntibyamuhusha, n'ibimuhushije ntibyari kumugeraho.

فوائد الحديث

Ni itegeko kwemera igeno rya Allah yagennye.

Igeno rigamijwe: Ni ubumenyi bwa Allah bw'ibintu byose yamenye hanyuma akabyandika, kandi bikaba ari uko abishatse, no kwemera ko ari we wabiremye.

Kwemera ko igeno ryanditse mbere y'uko Allah arema ibirere n'isi, bitanga umusaruro wo kwakira igeno no kunyurwa nawo.

Mbere y'uko Allah arema ibirere n'isi, Arshi ya Allah yari hejuru y'amazi.

التصنيفات

Inzego n'ibyiciro by'igeno rya Allah.