إعدادات العرض
Jya ureka gukora ibyo ushidikanyaho, ukore ibyo udashidikanyamo
Jya ureka gukora ibyo ushidikanyaho, ukore ibyo udashidikanyamo
Hadith yaturutse kwa Abu Muhamad Al Hassan Ibun Ally Ibun Abi Twalib, umwuzukuru w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaboneragaho ituze, yaravuze ati: Mu byo nazirikanye nakuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ni imvugo igira iti: "Jya ureka gukora ibyo ushidikanyaho, ukore ibyo udashidikanyamo."
الترجمة
العربية Español አማርኛ English اردو Indonesia বাংলা Français Türkçe Русский Bosanski සිංහල हिन्दी 中文 فارسی Tiếng Việt Tagalog Kurdî Hausa Português മലയാളം తెలుగు Kiswahili தமிழ் ไทย Deutsch پښتو অসমীয়া Shqip Nederlands ગુજરાતી Кыргызча नेपाली Lietuvių دری Српски тоҷикӣ Română Magyar Čeština Moore Malagasy Oromoo ಕನ್ನಡ Wolof Azərbaycan O‘zbek Українська ქართული Македонски ភាសាខ្មែរ ਪੰਜਾਬੀ मराठी Kirundi Kurmancî Bahasa Melayu မြန်မာالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yategetse kureka gukora ibyo dufitemo gushidikanya mu mvugo n'ibikorwa ndetse ko bibujijwe, niba biziririjwe cyangwa se bitaziririjwe, no gukora ibyo tudafitemo gushidikanya twizeye neza ko ari byiza kandi biziruye.فوائد الحديث
Umuyisilamu akwiye kubakira ibintu bye ku byo yizeye adashidikanyaho, akareka ibyo ashidikanyaho, kandi mu kwemera kwe agahora ari maso.
Kubuza kwisanga mu biteye urujijo.
Nushaka ituze n'amahoro muri wowe, uzareke gukora ibyo ushidikanyaho ubishyire ku ruhande.
Impuhwe za Allah ku bagaragu be aho yabategetse gukora ibibaha amahoro n'ituze, anababuza ibibatera guhangayika no kwiheba.
