Ibyo baba bavuze bikaba ukuri, ni ijini riba ryaryumvise rikaryongorera mu gutwi k'umwambari waryo, maze bakarivanga n'ibinyoma birenga ijana!

Ibyo baba bavuze bikaba ukuri, ni ijini riba ryaryumvise rikaryongorera mu gutwi k'umwambari waryo, maze bakarivanga n'ibinyoma birenga ijana!

Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Abantu babajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku byerekenye n'abapfumu, Intumwa y'Imana irabasubiza iti: "Bariya ntacyo bari cyo!" Barongera barayibaza bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Iyo bavuze ikintu hari ubwo kiba ukuri! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: " Ibyo baba bavuze bikaba ukuri, ni ijini riba ryaryumvise rikaryongorera mu gutwi k'umwambari waryo, maze bakarivanga n'ibinyoma birenga ijana!"

[Sahih/Authentic.] [Al-Bukhari]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajijwe ku bantu bavuga ibintu bizaba bitaraba, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiza iti: Ntimukabiteho, ntimukanemere ibyo bavuze, kandi ntimukanabateho igihe! Nuko baramubaza bati: None ko hari ubwo ibyo bavuze bihuza n'ukuri bikaba? Nko kuba bavuga ko hari ikintu kizaba mu kwezi runaka, ku munsi runaka, kikaba nk'uko babivuze?! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Mu by'ukuri amajini, yumviriza ibivugiwe mu ijuru, akabizanira abambari bayo mu bapfumu, akababwira ibyo yumvise, hanyuma umupfumu akiyongereraho ibinyoma ijana!

فوائد الحديث

Kubuza kwemera ibyo abapfumu n'abahanuzi b'ibinyoma, kandi ko ibyo bavuga biba ari ibinyoma n'ibihimbano, kabone n'iyo rimwe na rimwe bavuga ukuri.

Ikirere cyarinzwe amashitani kubera ukuza kw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), akaba adashobora kumva ibyo Allah ashaka guhishurira intumwa ze no kubwira abamalayika, cyeretse abashije kugira icyo yumviriza ndetse akarokoka ibishashi aterwa!

Amajini afite abanywayi n'inkoramutima mu bantu.