Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabwiye Abu Bakri na Umar iti: Aba basaza babiri ni bo batware b'abantu beza mu babanje n'abazaza nyuma bazinjira mu ijuru usibye Intumwa n'abahanuzi b'Imana

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabwiye Abu Bakri na Umar iti: Aba basaza babiri ni bo batware b'abantu beza mu babanje n'abazaza nyuma bazinjira mu ijuru usibye Intumwa n'abahanuzi b'Imana

Hadith yaturutse kwa Anas (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabwiye Abu Bakri na Umar iti: Aba basaza babiri ni bo batware b'abantu beza mu babanje n'abazaza nyuma bazinjira mu ijuru usibye Intumwa n'abahanuzi b'Imana."

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Tirmidhiy]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko Abu Bakri A-Swidiq na Umar Al Faruq (Imana ibishimire bombi) ari bo bantu beza kuruta abandi bazinjira mu ijuru usibye Intumwa n'abahanuzi b'Imana.

فوائد الحديث

Abu Bakri na Umar nibo bantu beza kuruta abandi nyuma y'Intumwa n'abahanuzi b'Imana.

Mu ijuru nta basheshe akanguhe bazaba baririmo, ahubwo bazaba bari mu kigero cy'imyaka mirongo itatu n'itatu, ahubwo ikigamijwe nuko ari bo batware b'abapfuye hano ku isi ari abasaza, cyangwa se kubera ko Intumwa ivuga ibyo bari abasaza.

التصنيفات

Ibyiciro by'abasangirangendo (Imana ibishimire)., Agaciro k'abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).