Buri muntu aba ari mu idini ry'umukunzi we, buri wese ajye yitegereza uwo akundana nawe

Buri muntu aba ari mu idini ry'umukunzi we, buri wese ajye yitegereza uwo akundana nawe

Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Buri muntu aba ari mu idini ry'umukunzi we, buri wese ajye yitegereza uwo akundana nawe."

[Hadithi nziza] [Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhiy, ndetse na Ahmad]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko umuntu aba ameze kimwe n'umukunzi we cyangwa se na mugenzi we mu myitwarire ye n'imyifatire ye. Ndetse ubucuti bugira uruhare rukomeye mu myifatire n'imyitwarire y'umuntu. Niyo mpamvu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatugiriye inama yo guhitamo inshuti nziza, kubera ko inshuti nziza ikuyobora ku kwemera, no ku muyoboro ndetse no mu byiza, kandi ikanafasha mugenzi wayo.

فوائد الحديث

Itegeko ryo kugira inshuti nziza no gutoranya abeza, no kubuza kugira inshuti mbi.

Hano havuzwe inshuti ku buryo bw'umwihariko ntihavugwamo uwa bugufi, kubera ko inshuti ari wowe uyihitamo, naho umuvandimwe n'uwa bugufi, nta mahitamo uba ufite yo kumugira no kutamugira.

Kugira inshuti biba bikwiye gushingira ku mitekerereze myiza.

Ibyongera ukwemera kw'umuntu kugakamera n'ibikugabanya ni ukugendana n'inkozi z'ibibi.

التصنيفات

Amategeko arebana no Gukunda no Kwanga kubera Allah.