umuntu uzabona ubuvugizi bwanjye ku munsi w'imperuka, ni uwo ari we wese wavuze LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, abikuye ku mutima we cyangwa se muri we bimurimo

umuntu uzabona ubuvugizi bwanjye ku munsi w'imperuka, ni uwo ari we wese wavuze LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, abikuye ku mutima we cyangwa se muri we bimurimo

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarabajijwe iti: Ninde muntu uzabona ubuvugizi bwawe ku munsi w'imperuka? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irasubiza iti: Nibwiraga yewe Abu Hurayrat ko nta muntu n'umwe uzagutanga kumbaza kuri iyi Hadithi, kubera ko nabonye ushishikarira kumenya ibigendanye na Hadithi. umuntu uzabona ubuvugizi bwanjye ku munsi w'imperuka, ni uwo ari we wese wavuze LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, abikuye ku mutima we cyangwa se muri we bimurimo."

[Sahih/Authentic.] [Al-Bukhari]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga ko umuntu uzagerwaho n'ubuvugizi bwayo ku munsi w'imperuka ari wa wundi wavuze uti: LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, abikuye ku mutima, kandi akaba atabangikanya Imana cyangwa se ngo akorere ijisho!

فوائد الحديث

Gushimangira ubuvugizi bw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku munsi w'imperuka, kandi ko nta bandi bazabubona usibye abahamyaga ko Imana ari imwe rukumbi.

Ubuvugizi bw'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ni igihe azavuganira uwagombaga kujya mu muriro ariko ari umwe mu bahamije ko Imana ari imwe rukumbi, ikamusabira ko atawujyamo, ndetse n'uzaba yamaze kuwujyamo izamusabira awukurwemo.

Ibyiza byo kuvuga iri jambo ryo guhamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, n'akamaro karyo.

Kugira ngo iri jambo rigerweho bisaba kumenya no gusobanukirwa ibisobanuro byaryo, no gushyira mu bikorwa ibyo risaba.

Agaciro Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yari afite, no mu buryo yashishikariraga gushaka ubumenyi.