Afite ikimwaro, afite ikimwaro, afite ikimwaro", nuko barayibaza bati: Uwo ni nde yewe Ntumwa y'Imana? Irabasubiza iti: Uzaba afite ababyeyi be bakuze, cyangwa se umwe muri bo, cyangwa se bombi, bagapfa batamwinjije ijuru

Afite ikimwaro, afite ikimwaro, afite ikimwaro", nuko barayibaza bati: Uwo ni nde yewe Ntumwa y'Imana? Irabasubiza iti: Uzaba afite ababyeyi be bakuze, cyangwa se umwe muri bo, cyangwa se bombi, bagapfa batamwinjije ijuru

Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Afite ikimwaro, afite ikimwaro, afite ikimwaro", nuko barayibaza bati: Uwo ni nde yewe Ntumwa y'Imana? Irabasubiza iti: Uzaba afite ababyeyi be bakuze, cyangwa se umwe muri bo, cyangwa se bombi, bagapfa batamwinjije ijuru.

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasabiye ikimwaro n'igihombo, ibisubiramo inshuro eshatu! Nuko barayibaza bati: Uwo ni inde uri gusabira igihombo yewe Ntumwa y'Imana? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Uzasanga ababyeyi be bombi, cyangwa se umwe muri bo bakiriho, ntibabe impamvu yo kwinjira mu ijuru; kubera kutabagirira neza no kubasuzugura.

فوائد الحديث

Kugirira neza ababyeyi ni itegeko kandi ni imwe mu mpamvu zo kuzinjira mu ijuru, by'umwihariko igihe bageze mu zabukuru, nta ntege bagifite.

Gusuzugura ababyeyi ni kimwe mu byaha bikuru.

التصنيفات

Agaciro ko kubaha ababyeyi no kubagirira neza.