Jya utera isi umugongo, Imana izagukunda, unatere umugongo ibitunzwe n'abantu, abantu bazagukunda

Jya utera isi umugongo, Imana izagukunda, unatere umugongo ibitunzwe n'abantu, abantu bazagukunda

Hadith yaturutse kwa Abul Abas, Sahli Ibun Sa'ad A-Sa'adiy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Umuntu umwe yaje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) aravuga ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Nyereka igikorwa kimwe nakora, Imana ikankunda n'abantu bakankunda! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: "Jya utera isi umugongo, Imana izagukunda, unatere umugongo ibitunzwe n'abantu, abantu bazagukunda."

[قال النووي: حديث حسن] [رواه ابن ماجه وغيره بأسانيد حسنة]

الشرح

Umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ngo imwereke igikorwa yakora Allah akamukunda ndetse n'abantu bakamukunda, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Allah azagukunda igihe cyose uzareka kurangarira iby'isi, n'ibitagufitiye umumaro ku munsi w'imperuka, ndetse ukanareka ibyakugiraho ingaruka mu kwemera kwawe; n'abandi bazagukunda igihe cyose utazita ku byabo batunze kubera ko muri kamere yabo barabikunda, n'ushatse kwivanga mu byabo birabarakaza; bityo ubibarekeye baramukunda.

فوائد الحديث

Agaciro ko gutera umugongo iby'isi, ari byo bisobanuye kureka ibitagufitiye umumaro ku munsi w'imperuka.

Gutera umugongo iby'isi nibyo biruta kwigengesera, kubera ko kwigengesera ni ukureka ibyakugiraho ingaruka, naho gutera umugongo iby'isi ni ukureka ibitagufitiye umumaro ku munsi w'imperuka.

Umumenyi A-Sindiy yaravuze ati: Mu by'ukuri isi ikunzwe n'abantu, uwo ari we wese ubinjiriye mu byabo ntibamukunda, n'ubarekeye ibyabo aba umukunzi wabo mu mitima yabo.

التصنيفات

Gutera umugongo iby'isi no kugira amacyenga mbere yo gukora igikorwa icyo ari cyo cyose.