Jya ureka gukora ibyo ushidikanyaho ukore ibyo udashidikanyaho, kubera ko kuvuga ukuri bitanga ituze, no kuvuga ibinyoma bitera gushidikanya

Jya ureka gukora ibyo ushidikanyaho ukore ibyo udashidikanyaho, kubera ko kuvuga ukuri bitanga ituze, no kuvuga ibinyoma bitera gushidikanya

Hadith yakiriwe na Abul Haw'ra-i A-Sa'idiy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nabwiye Al Hassan Ibun Ally (Imana imwishimire we na se) nti: Ni ibihe wafashe mu mutwe ubikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha)? Nuko aravuga ati: Nafashe mu mutwe ibyo nakuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bikurikira: "Jya ureka gukora ibyo ushidikanyaho ukore ibyo udashidikanyaho, kubera ko kuvuga ukuri bitanga ituze, no kuvuga ibinyoma bitera gushidikanya."

[Hadithi y'impamo]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yategetse kureka kuvuga no gukora ibyo umuntu ashidikanyaho ko bibujijwe cyangwa se bitabujijwe, niba bizira cyangwa se bitazira, umuntu agakora ibyo adashidikanyaho yemera neza ibyiza byabyo no kuba byemewe, kubera ko umutima ubigiriraho ituze n'amahoro, n'ibyo umuntu ashidikanyaho bitera impagarara mu mutima we ndetse n'imihangayiko.

فوائد الحديث

Umuyisilamu akwiye kubakira ibintu bye ku byo yizeye adashidikanyaho, akareka ibyo ashidikanyaho, kandi mu kwemera kwe agahora ari maso.

Kubuza kwisanga mu biteye urujijo.

Nushaka ituze n'amahoro muri wowe, uzareke gukora ibyo ushidikanyaho ubishyire ku ruhande.

Impuhwe za Allah ku bagaragu be aho yabategetse gukora ibibaha amahoro n'ituze, anababuza ibibatera guhangayika no kwiheba.

التصنيفات

Kuvuguruzanya hagati y'amategeko no guhitamo arusha ayandi uburemere.