إعدادات العرض
Ntukarakare!
Ntukarakare!
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire), yavuze ko umuntu umwe yabwiye Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ati: “Mpa impanuro.” Intumwa iramusubiza iti: “Ntukarakare!” Asubiramo ikibazo cye kenshi, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Ntukarakare!”
[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Bukhari]
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español Français Bahasa Indonesia Русский Tagalog Türkçe اردو 中文 हिन्दी ئۇيغۇرچە Kurdî Hausa Português മലയാളം తెలుగు Kiswahili فارسی မြန်မာ Deutsch 日本語 پښتو Tiếng Việt অসমীয়া Shqip Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands සිංහල தமிழ் ไทย دری Fulfulde Magyar Italiano ಕನ್ನಡ Кыргызча Lietuvių or Română Српски O‘zbek Moore नेपाली Malagasy тоҷикӣ Oromoo Wolof Soomaali Български Українська Azərbaycan ქართული bm Македонскиالشرح
Umwe mu basangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yayisabye ko yamuha impanuro ikamubwira ikintu kimwe cyamugirira akamaro, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imubwira ko atagomba kurakara. Bisobanuye ko agomba kwirinda impamvu zose zatuma arakara, akihangana igihe bibayeho ko arakara, ntiyihutire kugira icyo akora mu burakari bwe ngo abe yakica cyangwa se ngo akubite, cyangwa se ngo atuke undi n'ibindi byose yamukorera. Wa mugabo ayisubiriramo kenshi ikibazo cye, ariko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntiyagira ikindi imwongereraho usibye kumubwira iti: "Ntukarakare!"فوائد الحديث
Kwihanangiriza kurangwa n'uburakari n'impamvu zibutera, kuko ari bwo bukusanyije ibibi byose, kandi kubwirinda nibyo bikubiyemo ibyiza byose.
Kurakara kubera Allah nk'igihe habayeho kuvogera amategeko ya Allah ni bumwe mu burakari bwo gushima.
Gusubiramo kenshi ibyo umuntu avuga kugira ngo umuteze amatwi abisobanukirwe, anamenye agaciro kabyo.
Ni byiza gusaba umumenyi inama n'impanuro.
التصنيفات
Imico myiza.