Mu by'ukuri imitongero, n'amahirizi n'inzaratsi ni ibangikanyamana

Mu by'ukuri imitongero, n'amahirizi n'inzaratsi ni ibangikanyamana

Hadithi yaturutse kwa Abdullah Ibun Masuud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga ati: "Mu by'ukuri imitongero, n'amahirizi n'inzaratsi ni ibangikanyamana."

[Sahih/Authentic.] [Ibn Maajah]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ibikorwa iyo ubikoze biba ari ibangikanyamana; muri byo: Icya mbere: Imitongero: Ni amagambo abantu b'injiji bakoresha bavuga ko bari kuvura abantu ariko akaba akubiyemo ibangikanyamana. Icya kabiri: Amahirizi n'ibindi nkabyo, bambika abana n'amatungo n'ibindi bemera ko bibarinda ikibi ndetse n'ishyari. Icya gatatu: Inzaratsi: Ni ibikorwa umwe mu bashakanye akora agamije kwikundisha kuri mugenzi we. Ibi bintu bitatu bibarwa mu ibangikanyamana, kubera ko ari ukugira ikintu ko ari yo mpamvu, kandi atari yo mpamvu yemewe n'amategeko ifite gihamya, nta n'ubwo ari impamvu ifatika yumvikana ifite gihamya mu bintu bibaho mu buzima cyangwa se byabayeho. Naho impamvu zemewe n'amategeko ni nko gusoma Qur'an, naho izifatika ni nko kunywa imiti nabwo byizewe ko ivura, ibi byombi biremewe ariko ukemera ko byo ari impamvu, naho kugirirwa umumaro cyangwa ingaruka n'ubwo buvuzi bigengwa na Allah.

فوائد الحديث

Kubungabunga imyemerere n'ukwemera no kuyirinda ibyayihungabanya.

Kuziririza gukoresha imitongero irimo ibangikanyamana, n'amahirizi ndetse n'inzaratsi.

Umuntu wizeye ibi bintu bitatu ko byo ari impamvu aba akoze ibangikanyamana rito, kubera ko yafashe ikitari impamvu akakigira impamvu, ariko iyo yizeye ko byo ubwabyo hari icyo byamara cyangwa se byamutwara icyo gihe aba akoze ibangikanyamana rikuru.

Kwihanangiriza gukora impamvu zijyana umuntu mu ibangikanyamana n'izindi ziziririjwe.

Kuziririza imitongero ndetse ko iri mu ibangikanyamana, cyeretse iyemewe muri yo.

Ni ngombwa umutima w'umuntu kurangamira Allah wenyine, kuko niwe wenyine wagira icyo agutwara cyangwa se akagira icyo akumarira, bityo nta wuzana ibyiza usibye Allah, nta n'ukurinda ikibi usibye Allah.

Imitongero yemewe ni iyubahirije aya mabwiriza atatu akurikira:

1-Kwemera ko yo ari impamvu ariko yo ubwayo ntacyo yakumarira cyeretse Allah abishatse.

2- Kuba ikozwe hifashishijwe Qur'an n'amazina ya Allah meza kandi matagatifu ndetse n'ubusabe dukomora ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) n'ubundi busabe bwemewe.

3- Kuba iri mu rurimi rusobanutse, kandi ikaba idakubiyemo uburozi n'indi mitongero itemewe.