“Buri gikorwa cyose cyiza ni ituro”

“Buri gikorwa cyose cyiza ni ituro”

Hadithi yaturutse kwa Djabir Ibun Abdillah (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: “Buri gikorwa cyose cyiza ni ituro”

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Bukhariy muri Hadithi yaturutse kwa Djabir, na Muslim yayakiriye muri Hadithi iturutse kwa Hudhayfat]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko buri cyiza icyo ari cyo cyose, n'ikigirira abandi umumaro cyaba mu mvugo n'ibikorwa kiba ari ituro, kandi gifite ibihembo n'ingororano.

فوائد الحديث

Mu by'ukuri ituro ntirigarukira mu byo umuntu atanga mu mutungo we, ahubwo rigera no kuri buri gikorwa cyose cyiza umuntu akoze cyangwa se avuze kiri bugere ku bandi.

Muri iyi Hadithi harimo gushishikariza gukora ibyiza no gukora buri icyo ari cyo cyose gifitiye abandi umumaro .

Kudasuzugura icyiza icyo ari cyo cyose kabone n'iyo cyaba ari gito.

التصنيفات

Agaciro ko gukora ibikorwa byiza.