Amazu yanyu ntimuzayagire nk'amarimbi, kubera ko Shay'twani ihunga inzu isomerwamo Suratul Baqarat

Amazu yanyu ntimuzayagire nk'amarimbi, kubera ko Shay'twani ihunga inzu isomerwamo Suratul Baqarat

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Amazu yanyu ntimuzayagire nk'amarimbi, kubera ko Shay'twani ihunga inzu isomerwamo Suratul Baqarat."

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabuza abantu badasalira mu mazu yabo bakayagira nk'amarimbi kubera ko ari yo adakorerwamo iswalat. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije ivuga ko Shaytwani ahunga inzu isomerwamo Suratul Baqarat.

فوائد الحديث

Ni byiza kongera iswalat z'imigereka dukorera mu mazu yacu.

Gukorera iswala ku marimbi ntibyemewe, kubera ko ari bumwe mu buryo bwo gukora ibangikanyamana ndetse no gukabiriza abayashyinguyemo, usibye gusa iswalat ikorerwa uwapfuye.

Kubuza gukorera iswalat ku marimbi, byanakomeje kubuzwa no ku gihe cy'abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha); niyo mpamvu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije kugira amazu yacu nk'amarimbi atajya akorererwaho iswalat.

التصنيفات

Agaciro n'ibyiza by'ibice (Surat) n'imirongo (Ayat) bya Qur'an Ntagatifu.