Mu by'ukuri uburenganzira bwa Allah ku bagaragu be nuko bagomba kumugaragira wenyine batamubangikanyije n'icyo ari cyo cyose, naho uburenganzira bw'abagaragu kwa Allah nuko atazigera ahana utaramubangikanyije n'icyo ari cyo cyose

Mu by'ukuri uburenganzira bwa Allah ku bagaragu be nuko bagomba kumugaragira wenyine batamubangikanyije n'icyo ari cyo cyose, naho uburenganzira bw'abagaragu kwa Allah nuko atazigera ahana utaramubangikanyije n'icyo ari cyo cyose

Hadithi yaturutse kwa Muadh (Imana imwishimire) yaravuze ati: Igihe kimwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yampetse ku ndogobe bitaga Ufayr, nuko irambaza iti: Yewe Muadh! Waba uzi uburenganzira Allah afite ku bagaragu be, n'ubwo abagaragu be bamufite ho? Ndayisubiza nti: Allah n'Intumwa ye nibo babizi! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Mu by'ukuri uburenganzira bwa Allah ku bagaragu be nuko bagomba kumugaragira wenyine batamubangikanyije n'icyo ari cyo cyose, naho uburenganzira bw'abagaragu kwa Allah nuko atazigera ahana utaramubangikanyije n'icyo ari cyo cyose" Nuko ndayibaza nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Ese sinabibwira abantu? Intumwa iramusubiza iti: Oya! Wibibabwira batavaho bakirara!"

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza uburenganzira Allah afite ku bagaragu be, n'ubwo abagaragu be bamufiteho, kandi ko uburenganzira bwa Allah ku bagaragu be ari uko batagomba kumubangikanya n'icyo ari cyo cyose. Kandi ko uburenganzira bw'abagaragu kuri Allah ari uko ntawe azigera ahana ari mu bagaragiraga batamubangikanya n'ikindi icyo ari cyo cyose. Hanyuma Muadh aravuga ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ese iyi nkuru najya kuyibwira abantu nabo bakayishimira? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubuza itinya ko abantu bazirara!

فوائد الحديث

Kugaragaza uburenganzira bwa Allah yategetse abagaragu be bw'uko bagomba kumugaragira ntibamubangikanye n'ikindi icyo ari cyo cyose.

Kugaragaza uburenganzira bw'abagaragu bafite kuri Nyagasani we yiyemeje ubwe ku bw'ingabire ze n'ubuntu bwe, ari bwo bw'uko azabinjiza mu ijuru atazabahana.

Iyi Hadithi iragaragaza inkuru nziza y'abatarabangikanyije Imana ko iherezo ryabo ari ukuzabinjiza mu ijuru.

Muadh mbere yo gupfa kwe, yabwiye abantu iyi Hadithi atinya kuzabarwa nk'uwahishe ubumenyi.

Icyitonderwa: Kutabwira bamwe mu bantu zimwe muri Hadith z'Intumwa y'Imana, kubera gutinya ko hari abantu batahita basobanukirwa ibisobanuro byazo, gusa izo Hadith bitari ngombwa ko zibwira abantu bose ni izidafite itegeko zitegeka gukora, cyangwa hari icyo zibuza gukora cyangwa se atari izigaragaza ibihano byagenwe n'amategeko y'idini ry'ubuyisilamu.

Abanyabyaha mu bemeramana bazagengwa n'ubushake bwa Allah, nashaka azabahana, nanabishaka azabababarira, hanyuma iherezo ryabo rizabe mu ijuru.

التصنيفات

Kwemera ko Allah ari we ukwiye kugaragirwa wenyine., iro ko kwemera Imana imwe rukumbi.