إعدادات العرض
Buri kintu cyose kiba cyaragenwe, n'ubunebwe no kugira ibakwe cyangwa se kugira ibakwe n'ubunebwe
Buri kintu cyose kiba cyaragenwe, n'ubunebwe no kugira ibakwe cyangwa se kugira ibakwe n'ubunebwe
Hadithi yaturutse kwa Twawus yaravuze ati: Nasanze bamwe mu basangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bavuga ko buri kintu cyose kigendera ku igeno. Twawus yaravuze ati: Nanumvise Abdullah Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) avuga ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Buri kintu cyose kiba cyaragenwe, n'ubunebwe no kugira ibakwe cyangwa se kugira ibakwe n'ubunebwe."
الترجمة
العربية English မြန်မာ Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands اردو Español Bahasa Indonesia ئۇيغۇرچە বাংলা Türkçe Bosanski සිංහල हिन्दी Tiếng Việt Hausa മലയാളം తెలుగు Kiswahili ไทย پښتو অসমীয়া Shqip دری Ελληνικά Български Fulfulde Italiano ಕನ್ನಡ Кыргызча Lietuvių Malagasy Română Српски тоҷикӣ O‘zbek नेपाली Moore Kurdî Oromoo Soomaali Français Wolof Azərbaycan Tagalog Українська தமிழ் bm Deutsch ქართული Português Македонски Magyar فارسی Русский 中文الشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko buri kintu cyose kigendera ku igeno; No kugira ubunebwe: Ari byo gukora ikintu cyari ngombwa ko ugikora cyangwa se ukagishyira mu nzagihe kikarenza igihe cyagakorewemo kubera impamvu runaka zo muri iyi si cyangwa se zo mu buzima bwo ku munsi w'imperuka. No kugira ibakwe: Ari byo gushishikarira no kugira ibakwe mu bintu by'aha ku isi no ku munsi w'imperuka. Allah yamaze kugena ubunebwe umuntu yagira mu gukora ikintu runana, cyangwa se kugira ibakwe mu bintu, ndetse yamaze kugena buri kimwe, kubera ko nta na kimwe mu biriho kibaho usibye ko kiba kiri mu bumenyi bwa Allah n'ubushake bwe.فوائد الحديث
Kugaragaza imyemerere y'abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku byerekeye igeno.
Buri kintu cyose kibaho muri iyi si kibaho ku bw'igeno, n'ubunebwe umuntu yagira bwo gukora ikintu runaka cyangwa se ibakwe yagira.
Abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) baritwararikaga bakanitonda ntibahubuke mu kuvuga amagambo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).
Kwemera igeno ryose iryiza n'iribi.