Uzadutunga intwaro cyangwa se akayitubanguraho, uwo ntabwo ari muri twe

Uzadutunga intwaro cyangwa se akayitubanguraho, uwo ntabwo ari muri twe

Hadith yaturutse kwa Abi Mussa Al Ash'ariy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzadutunga intwaro cyangwa se akayitubanguraho, uwo ntabwo ari muri twe."

[Sahih/Authentic.] [Al-Bukhari and Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irahanangiriza umuntu utunga intwaro abayisilamu agamije kubatera ubwoba, cyangwa se kubanyaga; ubikoze bitari mu kuri, aba akoze icyaha gikomeye kandi ndengakamere, ndetse nawe aba akwiye ibihano bikomeye.

فوائد الحديث

Kwihanangiriza bikomeye umuyisilamu kuba yakica bagenzi be b'abayisilamu.

Mu byaha bikomeye kandi bihambaye hano ku isi, ni umuyisilamu kuba yatunga intwaro abayisilamu bagenzi be, no kuba yabica.

Ibihano byavuzwe ntibigamije imirwano ikozwe mu kuri, nko kwica abangizi n'inkozi z'ibibi ndetse n'abandi.

Ni ikizira gutera ubwoba abayisilamu ubatungaho intwaro cyangwa se n'ibindi, kabone n'iyo waba wikinira.