إعدادات العرض
Uzadutunga intwaro cyangwa se akayitubanguraho, uwo ntabwo ari muri twe
Uzadutunga intwaro cyangwa se akayitubanguraho, uwo ntabwo ari muri twe
Hadith yaturutse kwa Abi Mussa Al Ash'ariy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzadutunga intwaro cyangwa se akayitubanguraho, uwo ntabwo ari muri twe."
[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]
الترجمة
العربية বাংলা Bosanski English Español فارسی Français Bahasa Indonesia Русский Türkçe اردو 中文 हिन्दी Tagalog ئۇيغۇرچە Kurdî Hausa Português മലയാളം తెలుగు Kiswahili မြန်မာ Deutsch 日本語 پښتو Tiếng Việt অসমীয়া Shqip Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands සිංහල தமிழ் ไทย دری Кыргызча Lietuvių नेपाली ಕನ್ನಡ Oromoo Română Italiano Soomaali Српски Українська Wolof Moore Malagasy Azərbaycan ქართული Magyarالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irahanangiriza umuntu utunga intwaro abayisilamu agamije kubatera ubwoba, cyangwa se kubanyaga; ubikoze bitari mu kuri, aba akoze icyaha gikomeye kandi ndengakamere, ndetse nawe aba akwiye ibihano bikomeye.فوائد الحديث
Kwihanangiriza bikomeye umuyisilamu kuba yakica bagenzi be b'abayisilamu.
Mu byaha bikomeye kandi bihambaye hano ku isi, ni umuyisilamu kuba yatunga intwaro abayisilamu bagenzi be, no kuba yabica.
Ibihano byavuzwe ntibigamije imirwano ikozwe mu kuri, nko kwica abangizi n'inkozi z'ibibi ndetse n'abandi.
Ni ikizira gutera ubwoba abayisilamu ubatungaho intwaro cyangwa se n'ibindi, kabone n'iyo waba wikinira.