Nimwumva umuhamagaro (Adhana), mujye musubiramo amagambo uhamagara avuze

Nimwumva umuhamagaro (Adhana), mujye musubiramo amagambo uhamagara avuze

Hadith yaturutse kwa Abi Said Al Khud'riy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Nimwumva umuhamagaro (Adhana), mujye musubiramo amagambo uhamagara avuze."

[Sahih/Authentic.] [Al-Bukhari and Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irashishikariza gusubiramo amagambo uhamagarira abantu gusali ari kuvuga, dusubiramo amagambo avuze interuro ku yindi, Iyo avuze ALLAH AKBAR, natwe tuyisubiramo, yavuga ubuhamya bubiri natwe tukabusubiramo, usibye igihe avuze (HAYYA ALA SWALAT, HAYYA ALAL FALAH) icyo gihe turavuga tuti: LA HAWLA WALA QUWATA ILA BILLAH: Nta bubasha ndetse nta n'ubushobozi usibye gushobozwa na Allah.

فوائد الحديث

Uhamagarira abantu gusali wa kabiri agomba gutegereza uwa mbere agasoza, kabone n'iyo baba benshi, dushingiye ko iyi Hadith ari rusange.

Umuntu wumvise uhamagarira abandi isengesho asubiramo amagambo avuze aho yaba ari hose, usibye igihe yaba ari mu bwiherero cyangwa se hari ibindi ari gucyemura bitamwemerera gusubiramo ayo magambo.