Icyiza ni ukurangwa n'imico myiza, naho ikibi ni cya kindi ukoze kikakubuza amahoro mu mutima wawe, kandi ukanga ko abantu bakimenya

Icyiza ni ukurangwa n'imico myiza, naho ikibi ni cya kindi ukoze kikakubuza amahoro mu mutima wawe, kandi ukanga ko abantu bakimenya

Hadith yaturutse kwa A-Nawas Ibun Sim'an Al Ans'wariy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku byerekeranye n'icyiza ndetse n'ikibi, iransubiza iti: "Icyiza ni ukurangwa n'imico myiza, naho ikibi ni cya kindi ukoze kikakubuza amahoro mu mutima wawe, kandi ukanga ko abantu bakimenya."

[Hadithi y'impamo] [Yakiriwe na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajijwe ku byerekeranye n'igisobanuro cy'icyiza n'ikibi, nuko iravuga iti: Icyiza kiruta ibindi ni ukurangwa n'imico myiza hamwe na Allah umutinya, kandi iyo urangwa nayo bituma wihanganira icyakubangamira cyose, kandi ukarakara gacye, kandi ukamwenyura mu buranga, ukarangwa n'imvugo nziza, ukabanira neza abandi, ukabubaha, ukaborohera, kandi ukabakorera neza, mu ngeso nziza. Naho ikibi ni icyo ari cyo cyose kikubujije amahoro muri wowe cyaba mu biteye urujijo no gushidikanya muri wowe wumva udatuje, ukagira gushidikanya kwinshi ndetse ugatinya ko ari icyaha, ndetse ukaba udashaka ko kimenyekana kubera ko ari kibi mu maso y'abantu. Kubera ko umutima wa muntu muri kamere yawo ukunda ko icyiza ukoze abantu bakimenya, iyo wanze rero ko hari ibyo abantu batamenya, icyo gihe biba ari bibi nta cyiza kibirimo.

فوائد الحديث

Gushishikariza kurangwa n'imico myiza, kubera ko imico myiza ni kimwe mu biranga ibyiza.

Ukuri n'ikinyoma imbere y'umwemeramana ntibiyoberana, ahubwo amenya ukuri kubera urumuri rwako mu mutima we, akanahunga ikibi ndetse akanacyanga.

Mu bimenyetso biranga ikibi ni uko umutima ugihangayikira, ndetse ukabura amahoro, kandi ukanga ko abantu bakimenya.

Umumenyi A-Sindiy yaravuze ati: Ibi ni ku byerekeranye n'ibiteye urujijo, bituma abantu batabasha gusobanukirwa, naho ubundi ku byerekeranye n'ibyo bategetswe n'ubwo nta gihamya yabyo yaba igaragara ihari byo bitandukanye n'ibyiza turi kuvuga, ndetse n'ibyo babujijwe ni nkuko ku byerekeranye n'ibibi; kubera ko byo ntibicyeneye kugisha inama umutima no gushaka ko utuza.

Ababwirwa muri iyi Hadith ni abantu bakiri kuri kamere nzima itunganye, ntabwo ari abafite imitima yamaze kuyoba itazi icyiza ngo igikore, cyangwa se ngo imenye ikibi ngo ikireke usibye gukurikira irari ryayo.

Umumenyi A-Twibiy yaravuze ati: Hari abamenyi bavuze ko icyiza cyavuzwe muri iyi Hadith cyahawe ibisobanuro bitandukanye; bamwe bavuze ko hari aho gisobanura kuba umutima wagira ituze kubera cyo, hari n'abasobanuye ko ari ukwemera, ahandi basobanura ko ari ikikwegereza Allah, naho hano cyasobanuwe nko kurangwa n'imico myiza. Imico myiza nayo yasobanuwe ko ari ukwihanganira ikikubangamiye, no kurangwa n'uburakari bucye, no kumwenyura mu buranga ndetse no kurangwa n'imvugo nziza; ariko ibi bisobanuro byose birenda gusa.

التصنيفات

Imico myiza., Ibikorwa by'imitima.