Nta kintu kibi mwene adamu yujuje nk'inda ye; kandi buri mwene Adamu ahagijwe n'imitamiro imukomeza ubuzima bwe, ariko nibiba ngombwa ko arenza, kimwe cya gatatu cy'inda ye azagiharire ibyo kurya bye, ikindi agiharire ibyo kunywa, ikindi agiharire ubuhumekero

Nta kintu kibi mwene adamu yujuje nk'inda ye; kandi buri mwene Adamu ahagijwe n'imitamiro imukomeza ubuzima bwe, ariko nibiba ngombwa ko arenza, kimwe cya gatatu cy'inda ye azagiharire ibyo kurya bye, ikindi agiharire ibyo kunywa, ikindi agiharire ubuhumekero

Hadith yaturutse kwa Al Miqdam Ibun Ma'adiy Karib (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Nta kintu kibi mwene adamu yujuje nk'inda ye; kandi buri mwene Adamu ahagijwe n'imitamiro imukomeza ubuzima bwe, ariko nibiba ngombwa ko arenza, kimwe cya gatatu cy'inda ye azagiharire ibyo kurya bye, ikindi agiharire ibyo kunywa, ikindi agiharire ubuhumekero."

[Hadithi y'impamo] [رواه الإمام أحمد والترمذي والنسائي وابن ماجه]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratuyobora kuri rimwe mu mahame y'ubuvuzi, ari ryo ryo kwirinda birinda ubuzima bw'umuntu, ari ryo ryo kugabanya ibyo arya, aba akwiye kurya ibimumara inzara, bikanamutera imbaraga mu bikorwa bye bya ngombwa, ikindi nuko inda y'umuntu ari ho hantu habi umuntu arwanira kuzuza no kugwa ivutu, bikaba isoko y'indwara z'ibyorezo zitabarika zaba iza vuba cyangwa se iza kera, izigaragara n'izitagaragara. Hanyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Bibaye ngombwa ko umuntu arya akijuta, ngaho kurya kwe nabiharire kimwe cya gatatu, ikindi agiharire ibyo kunywa, ikindi agiharire icy'ubuhumekero, kugira ngo bitamugiraho ingaruka bikanamutera ubunebwe ntakore amategeko Allah yamutegetse mu idini rye cyangwa se no mu mibereho ye.

فوائد الحديث

Kutarya no kutanywa ngo umuntu agwe ivutu, iri rikaba ari naryo shingiro mu buvuzi, kubera ko kurya cyane bitera indwara n'izindi ngaruka ku buzima.

Intego mu kurya ni ukubungabunga ubuzima no gushaka imbaraga, bikaba ari nabyo birinda ubuzima.

Kuzuza inda ibyo kurya bigira ingaruka ku buzima no mu kwemera, Umar (Imana imwishimire) yaravuze ati: "Muzirinde kugwa ivutu, kuko byangiza ubuzima, bikanatera ubunebwe umuntu ntabashe gusali."

Kurya mu rwego rw'itegeko ribigenga bigabanyijemo ibice: Hari ukuba ari itegeko igihe bifasha kurinda ubuzima no kubireka bikaba byatera ingaruka. Hari ukuba byemewe igihe warengeje ikigero utegetswe kandi ukaba udatinya ingaruka zabyo. Hari ukuba atari byiza igihe utinya ingaruka zabyo. Hari ukuba biziririjwe igihe ibyo byo kurya uzi ingaruka zabyo. Hari ukuba bishishikarizwa igihe bigufasha kugaragira Allah no kumwumvira. Ibi bice byose byavuzwe mu ncamacye muri iyi Hadithi mu nzego eshatu: Urwa mbere: Kuzuza inda ukagwa ivutu, umutamiro cyangwa se imitamiro ikomeza ubuzima. Urwa gatatu: Kimwe cya gatatu cy'ibyo kurya, n'icya gatatu cy'ibyo kunywa, n'icya gatatu cy'ubuhumekero." Ariko ibi byose ni igihe ubwoko bw'ibiribwa buziruye.

Iyi Hadith ni ishingiro mu buvuzi no kubungabunga ubuzima, no kubera ko ubuvuzi bugaruka kuri ibi bintu bitatu: Kwirinda indwara, gutera imbaraga no kubaka umubiri, Hadith yaje ivuga ibi bibiri bibanza nkuko byaje mu mvugo ya Allah Nyir'ubutagatifu igira iti: {Kandi mujye murya, munywe ariko ntimugasesagure. Mu by’ukuri We (Allah) ntakunda abasesagura}. [Al Aaraf: 31]

Ubutungane bw'amategeko aho yakusanyije inyugu z'umuntu mu kwemera kwe no mu mibereho ye.

Mu bumenyi bw'amategeko y'idini y'ubuyisilamu harimo amoko atandukanye y'ubuvuzi, nkuko byavuzwe ku bijyanye n'ubuki, na Habat Sawudat.

Amategeko y'idini y'ubuyisilamu akubiyemo ubugenge, kandi yubakiye kukwirinda ingaruka no kwita ku bifite inyungu.

التصنيفات

Kunenga irari no kuyoborwa n'amarangamutima.