Umunyembaraga si wawundi wihutira kurwana n’abantu, ahubwo umunyembaraga nyakuri ni wawundi ubasha kwifata (agatsinda uburakari) igihe arakaye.”

Umunyembaraga si wawundi wihutira kurwana n’abantu, ahubwo umunyembaraga nyakuri ni wawundi ubasha kwifata (agatsinda uburakari) igihe arakaye.”

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Umunyembaraga si wawundi wihutira kurwana n’abantu, ahubwo umunyembaraga nyakuri ni wawundi ubasha kwifata (agatsinda uburakari) igihe arakaye.”

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko umunyembaraga nyakuri atari uw'umubiri, cyangwa se gusagarira abandi banyembaraga, ahubwo umunyembaraga nyakuri ni urwanya umutima we akawunesha igihe arakaye, kubera ko ibi bigaragaza imbaraga afite muri we no kunesha kwe Shitani.

فوائد الحديث

Ibyiza byo kudahubuka no kwihangana mu gihe cy'uburakari, kandi ko ari bimwe mu bikorwa byiza Isilamu yashishikarije.

Kurwanya umutima mu gihe cy'uburakari nibyo bikomeye kuruta kurwanya umwanzi.

Isilamu yahinduye igisobanuro cy'imbaraga mu gihe cy'ubujiji ahubwo ihamagarira kurangwa n'imigirire myiza, bityo umunyembaraga kuruta abandi ni wa wundi ubasha kwifata no kwirinda.

Kwirinda kugira uburakari kubera ingaruka bugira ku bantu ku giti cyabo ndetse n'umuryango mugari.

التصنيفات

Imico myiza.