إعدادات العرض
Ushaka ko Allah amwagurira amafunguro ye, cyangwa se akazabaho igihe kirekire, ajye yunga ubuvandimwe n’abo bafitanye isano mu muryango we
Ushaka ko Allah amwagurira amafunguro ye, cyangwa se akazabaho igihe kirekire, ajye yunga ubuvandimwe n’abo bafitanye isano mu muryango we
Hadithi yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ushaka ko Allah amwagurira amafunguro ye, cyangwa se akazabaho igihe kirekire, ajye yunga ubuvandimwe n’abo bafitanye isano mu muryango we."
الترجمة
ar bs en es fa fr id ru tr ur zh hi bn ug ku pt ml te sw ta si my de ja ps vi as sq sv cs gu yo nl ha prs ff hu kn ky lt or ro sr uz mos ne wo so bg uk tl az ka tg bm mk el km am mg omالشرح
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iradushishikariza kunga amasano n'abacu ba bugufi tubasura tunabagirira neza mu mitungo no ku mibiri ndetse n'ibindi, kuko biri mu byongera amafunguro y'umuntu kandi akabaho igihe kirekire.فوائد الحديث
Abanyamuryango umuntu yunga amasano nabo ni abo mu ruhande rwa se n'urwa nyina, na buri uko baba aba bugufi niko kunga nabo isano biba ari ngombwa kuruta abandi.
Ineza yiturwa indi, uwunze isano n'umuryango we abagirira neza, Allah nawe yongera igihe cye cyo kubaho ndetse n'amafunguro ye.
Kunga isano ry'imiryango ni imwe mu mpamvu zo kwagurirwa amafunguro no kwiyongera, ni n'imwe mu mpamvu zo kwongererwa igihe cyo kubaho. Nubwo bwose igihe cyo kubaho n'amafunguro byagenwe, ariko Allah abishyiramo imigisha; ukaba wakora mu gihe ukiriho ibirenze kandi bifite umumaro kuruta ibyo undi yakora. Binavugwa ko kongererwa amafunguro n'igihe cyo kubaho ari ibya nyabyo, ariko Allah niwe Mumenyi uhebuje.
التصنيفات
Agaciro ko gukora ibikorwa byiza.