“Uzaba yemera Imana n’umunsi w’imperuka, ajye avuga amagambo meza cyangwa yicecekere

“Uzaba yemera Imana n’umunsi w’imperuka, ajye avuga amagambo meza cyangwa yicecekere

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: “Uzaba yemera Imana n’umunsi w’imperuka, ajye avuga amagambo meza cyangwa yicecekere, n'uzaba yemera Imana n’umunsi w’imperuka ajye abanira neza umuturanyi we, n’uzaba yemera Imana n’umunsi w’imperuka, ajye yakira neza umushyitsi we.”

[Hadithi y'impamo] [Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umugaragu wemera Allah akemera n'umunsi w'imperuka, azagarurwaho agahemberwa ibikorwa bye, iramushishikariza gukora ibi bikorwa bikurikira: Icya mbere: Kurangwa n'imvugo nziza; avuga ubutagatifu bwa Allah (Subhanallah) anavuga ijambo La ilaha Ila llah nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah, agategeka ibyiza ndetse akanabuza ibibi, agaharanira kunga abantu bashyamiranye, ibyo atabikora agahitamo guceceka, akirinda kubangamira abantu akoresheje ururimi rwe. Icya kabiri: Kubanira neza umuturanyi, umugirira neza wirinda kumubangamira. Icya gatatu: Kwakira neza umushyitsi uje agusura, umubwira amagambo meza, ukamuzimanira n'ibindi bikorwa byiza wamukorera.

فوائد الحديث

Kwemera Allah n'umunsi w'imperuka ni yo ntangiriro ya buri icyiza icyo ari cyo cyose, kandi ni nabyo bituma umuntu akora ibikorwa byiza.

Kwihanangiriza abantu gukora ibyaha bikorwa n'ururimi.

Idini ry'ubuyisilamu ni idini ryigisha urukundo no kugira ubuntu.

Ibi bintu bitatu ni bimwe mu bigize ukwemera, ndetse ni bimwe mu bigize imico myiza.

Amagambo menshi hari ubwo aganisha ku bibi cyangwa se ibiziririjwe, aho wagirira amahoro rero ni mu kureka ayo magambo cyeretse amagambo arimo ibyiza.

التصنيفات

Imico myiza.