Mu by'ukuri Allah yishimira umugaragu wafata icyo kurya akabishimira Allah, cyangwa se agafata icyo kunywa akabimushimira

Mu by'ukuri Allah yishimira umugaragu wafata icyo kurya akabishimira Allah, cyangwa se agafata icyo kunywa akabimushimira

Hadithi yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by'ukuri Allah yishimira umugaragu wafata icyo kurya akabishimira Allah, cyangwa se agafata icyo kunywa akabimushimira."

[Sahih/Authentic.] [Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko umugaragu gushimira Nyagasani we ku byiza yamukoreye n'inema yamuhundagajeho biri mu bintu bituma yishimirwa na Allah; yarya akavuga ati: Ishimwe ni irya Allah, ndetse akanywa ibyo kunywa akavuga ati: Ishimwe ni irya Allah.

فوائد الحديث

Ineza ya Allah Nyir'ubutagatifu, utanga amafunguro akanishimira umusingije.

Kwishimirwa na Allah bigerwaho ku mpamvu yoroheje, nko gushimira Allah nyuma yo kurya no kunywa.

Imwe mu mico myiza ikwiriye kuranga urya n'unywa ni ugushimira Allah Nyir'ubutagatifu nyuma yo kubikora.