Allah yaravuze ati: Yewe mwene Adamu, jya utanga mu byo naguhaye, nanjye nzajya nguha ibyo ucyeneye

Allah yaravuze ati: Yewe mwene Adamu, jya utanga mu byo naguhaye, nanjye nzajya nguha ibyo ucyeneye

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Allah yaravuze ati: Yewe mwene Adamu, jya utanga mu byo naguhaye, nanjye nzajya nguha ibyo ucyeneye."

[Sahih/Authentic.] [Al-Bukhari and Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko Allah Nyir'ubutagatifu yavuze ati: Yewe mwene Adamu jya witanga - byaba iby'itegeko cyangwa se ibyo ushishikarizwa gukora-, nanjye nzakwagurira mu byawe, nguhe ingurane y'ibyo watanze, ndetse nabigushyiriremo imigisha.

فوائد الحديث

Gushishikariza gutanga amaturo no kwitanga mu nzira ya Allah.

Kwitanga mu nzira zitandukanye z'ibyiza ni imwe mu mpamvu zizana imigisha mu mafunguro ndetse no kwiyongera kwayo, ndetse no kuba Allah aguha ingurane y'ibyo watanze.

Iyi Hadithi ni imwe mu zo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yakuye kwa Nyagasani wayo, ari zo zitwa Hadithul Qud'siyu cyangwa se Ilahiyu, ari zo zisobanuye ko imvugo zazo n'ibisobanuro byazo byaturutse kwa Allah, usibye ko zo zidafite umwihariko nk'uwa Qur'an itandukaniyeho n'ibindi, nko kuba kuyisomerwa ari kimwe mu bikorwa by'amasengesho (Ibadat), no kuyisoma wabanje gukora isuku (Twaharat), no kuba yarategeye abantu kuzana ikimeze nkayo kandi ikaba ari igitangaza, ndetse n'ibindi.