Yewe mwana, jya uvuga ku izina rya Allah, urishe ukuboko kwawe kw'indyo ndetse unarye ibiri imbere yawe

Yewe mwana, jya uvuga ku izina rya Allah, urishe ukuboko kwawe kw'indyo ndetse unarye ibiri imbere yawe

Hadith yaturutse kwa Umar Ibun Abi Salamat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nari nkiri umwana muto nderwa n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), mu gihe cyo kurya nakoraga hirya no hino ku isahani, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irambwira iti: "Yewe mwana, jya uvuga ku izina rya Allah, urishe ukuboko kwawe kw'indyo ndetse unarye ibiri imbere yawe". Kuva icyo gihe natangiye kujya ndya gutyo.

[Sahih/Authentic.] [Al-Bukhari and Muslim]

الشرح

Umar Ibun Abi Salamat (Imana imwishimire we na se), akaba yari umwana w'umwe mu bagore b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) witwaga Umu Salamat (Imana imwishimire), icyo gihe yarererwaga ku Ntumwa y'Imana; avuga ko igihe cyo kurya yajyaga arya mu mpande zose z'isahani, maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imwigisha imyifatire itatu iranga uri kurya: Uwa mbere: Kuvuga Bismillah: Ku izina rya Allah atangiye kurya. Uwa kabiri: Kurisha ukuboko kwe kw'indyo. Uwa gatatu: Kurya ahereye imbere ye akarya ibimwegereye.

فوائد الحديث

Mu myifatire myiza ikwiye kuranga ugiye kurya ndetse no kunywa ni ukuvuga Bismillah ugitangira.

Kwigisha abana by'umwihariko abo umuntu ashinzwe kurera imyifatire myiza igihe cyo kurya.

Impuhwe no koroha byaranze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), n'uburyo yisanzuraga ku bana bato ibigisha ndetse inabaha uburere.

Mu myifatire myiza igihe cyo kurya harimo kuba umuntu yarya ibiri imbere ye, cyeretse wenda ari amoko atandukanye y'ibiribwa, icyo gihe nibwo yemerewe no gufata ahandi.

Abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bubahirizaga imico n'uburere bigishijwe nayo, ibi tukaba tubikura mu mvugo ya Umar igira iti: Uko niko nakomeje kujya ndya na nyuma yaho.