Uzagera ahantu yarangiza akavuga ati: AUDHU BIKALIMATILLAH A-TAMATI MIN SHARI MA KHALAQA: Nikinze ku magambo ya Allah yuzuye ngo andinde inabi y'ibyo yaremye, nta kibi kizamubaho kugeza avuye aho

Uzagera ahantu yarangiza akavuga ati: AUDHU BIKALIMATILLAH A-TAMATI MIN SHARI MA KHALAQA: Nikinze ku magambo ya Allah yuzuye ngo andinde inabi y'ibyo yaremye, nta kibi kizamubaho kugeza avuye aho

Hadithi yaturutse kwa Khawlat Bint Hakim A-Sulamiyat yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Uzagera ahantu yarangiza akavuga ati: AUDHU BIKALIMATILLAH A-TAMATI MIN SHARI MA KHALAQA: Nikinze ku magambo ya Allah yuzuye ngo andinde inabi y'ibyo yaremye, nta kibi kizamubaho kugeza avuye aho."

[Sahih/Authentic.] [Muslim]

الشرح

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irayobora abayoboke bayo ko bakwiye kwikinga no kwirinda buri icyo ari cyo cyose umuntu atinya igihe ageze ahantu yaba ari mu rugendo cyangwa se mu butembere cyangwa se n'ahandi: Akirindisha amagambo ya Allah yuzuye mu byiza byayo n'agaciro kayo n'akamaro kayo, ndetse azira inenge, kugira ngo Allah amurinde inabi ya buri kiremwa cyaba gishaka kumugirira nabi, bityo bigatuma atekana aho hantu ari igihe cyose agihari.

فوائد الحديث

Kwikinga kuri Allah ni kimwe mu bikorwa byo kwiyegereza Allah, biba ikwiye gukorwa umuntu yikinga kuri Allah cyangwa se ku mazina ye n'ibisingizo bye.

Biremewe kwikinga ku magambo ya Allah, kuko aya magambo ni kimwe mu bisingizo bye, bitandukanye no kwikinga ku kiremwa kuko byaba ari ibangikanyamana.

Ibyiza by'ubu busabe n'imigisha yabwo.

Kwirindisha ubusabe n'amagambo asingiza Allah ni imwe mu mpamvu z'uko umugaragu arindwa ikibi icyo ari cyo cyose.

Nta cyo bimaze kwikinga ku kindi kitari Allah cyaba mu majini, n'abarozi, n'abandi batekamutwe ndetse n'abandi.

Biremewe kwifashisha ubu busabe ku muntu ugeze aho ari ho hose yaba ari mu rugendo cyangwa se atari mu rugendo.