إعدادات العرض
Yewe Ntumwa y'Imana! Nta na kimwe mu byaha nasize inyuma cyaba kinini cyangwa se gito ntakoze! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubaza iti: Ese ntuhamya ko nta yindi mana yo kugaragirwa usibye Imana imwe rukumbi na Muhamadi akaba Intumwa yayo?
Yewe Ntumwa y'Imana! Nta na kimwe mu byaha nasize inyuma cyaba kinini cyangwa se gito ntakoze! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubaza iti: Ese ntuhamya ko nta yindi mana yo kugaragirwa usibye Imana imwe rukumbi na Muhamadi akaba Intumwa yayo?
Hadithi yaturutse kwa Anas (Imana imwishimire) yaravuze ati: Umugabo umwe yaje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze arayibaza ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Nta na kimwe mu byaha nasize inyuma cyaba kinini cyangwa se gito ntakoze! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubaza iti: Ese ntuhamya ko nta yindi mana yo kugaragirwa usibye Imana imwe rukumbi na Muhamadi akaba Intumwa yayo? Ibivuga inshuro eshatu! Wa mugabo arayisubiza ati: Yego! Intumwa iramubwira iti: Ibyo wavuze bihanagura biriya uvuga wakoze!
الترجمة
العربية English မြန်မာ Svenska Čeština ગુજરાતી አማርኛ Yorùbá Nederlands اردو Español Bahasa Indonesia ئۇيغۇرچە বাংলা Türkçe Bosanski සිංහල हिन्दी Tiếng Việt Kurdî Hausa മലയാളം తెలుగు Kiswahili ไทย پښتو অসমীয়া Shqip دری Ελληνικά Български Fulfulde Italiano ಕನ್ನಡ Кыргызча Lietuvių Malagasy or Română Српски тоҷикӣ O‘zbek नेपाली Moore Oromoo Wolof Soomaali Tagalog Français Azərbaycan Українська bm தமிழ் Deutsch ქართული Português Македонски Magyar فارسی Русский 中文الشرح
Umugabo umwe yaje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) arayibaza ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ibyaha byose bibaho narabikoze nta na kimwe nasize cyaba gito cyangwa se kinini usibye ko nagikoze; ese nzababarirwa? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubaza iti: Ese ntuhamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri usibye Allah, ukanahamya ko Muhamadi ari Intumwa ya Allah? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibisubiramo inshuro eshatu! Wa mugabo arayubiza ati: Yego, ndabihamya! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imubwira ibyiza by'ubwo buhamya bwombi ko butuma ubabarirwa ibyaha, kandi ko kwicuza bivanaho ibyaha byakubanjirije.فوائد الحديث
Ubuhamya bubiri burahambaye kandi buruta ibyaha uwabuvuze yakora aramutse abuvuze ari umunyakuri kandi abikuye ku mutima.
Kuba umuyisilamu bituma ubabarirwa ibyaha wakoze mbere yo kuba we.
Kwicuza by'ukuri bibabarira ibyaha wakoze mbere.
Kwigisha usubiramo ni kimwe mu muyoboro tweretswe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha).
Ibyiza by'ubuhamya bubiri, ndetse ko ari impamvu yo kurokoka kuzaba mu muriro ubuziraherezo.
التصنيفات
iro ko kwemera Imana imwe rukumbi.